Amashyiga muri Muhanga

Amashyiga

Intangiriro hindura

Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.[1][2]

DelAgua hindura

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ayo mashyiga akaba yatanzwe ku bufatanye bwa kompanyi ya DelAgua ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bikaba bibujijwe ko uhawe iryo shyiga yarigurisha.[1]

Ishyiga hindura

 
Amashyiga Ya Kinyarwanda

Abaturage bahawe ayo mashyiga bayishimiye cyane, kuko ngo kubona inkwi byabagoraga ndetse n’amakara akaba ahenze cyane, nk’uko Minani Vincent wo mu mudugudu wa Karama wari umaze kuyifata abisobanura. Ishyiga bampaye riranshimishije cyane kuko nakoreshaga inkwi nyinshi mu ziko bikangora kuzibona none ndasubijwe. Ubu tuzajya ducana umwase umwe utageze no kuri metero uhishe inkono bityo turengere amashyamba kuko agenda ashira kandi n’amakara ahenze kuko ugura nk’akadobo ka 400 ntikagire icyo kamara, tukaba dushimira Leta yadufashije[1]

Ibindi hindura

Leta ishishikariza Abanyarwanda gukoresha ibindi bicanwa nka gaze, briquette n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana ry’ikirere.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/shyogwe-abaturage-1-009-bahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-azabakemurira-ikibazo-cy-inkwi
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/kamonyi-ishyiga-rya-cana-rumwe-ryongereye-umusaruro-w-ababumbyi