Amashyamba muri gatsibo

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije giherutse gusobanurira abanyenganda bakorera mu Rwanda uburyo bashobora kugabanya guhumanya ikirere maze izonganda zikabaha amafaranga.[1][2]

Ishyamba muri Gatsibo
Ishyamba

Kongera Amashamba hindura

Kubera gahunda yo kongera amashyamba u Rwanda rufite, banki nyafurika itsura amajyambere yarugeneye inkunga y’amayero miliyoni 4.59 mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwita ku mashyamba no kuyongera. Ibikorwa byo kongera amashyamba mu Rwanda bizatuma u Rwanda rushobora kwinjiza amafaranga atangwa n’inganda zikomeye zisohora imyuka yangiza ikirere. Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije giherutse gusobanurira abanyenganda bakorera mu Rwanda uburyo bashobora kugabanya guhumanya ikirere maze izonganda zikabaha amafaranga. Ishyamba rizitabwaho ni irya Gishwati aho kurisana mu gihe cy’imyaka 3 bishobora kuzatanga akazi ku baturage bagera kuri 400 bagashobora kwikura mu bukene.[1][2][3][4][5][6]

Ibikorwa hindura

hari ibikorwa biri gukorwa mu akarere ka Gatsibo byo kubungabunga amashyamba :

  • Guhagarika abatwika amashyamba
  • Guhagaika gutema ibiti mu ishyamba rya Leta[1][2]
 
Ishyiga

Cana rumwe hindura

Umushinga ‘Rwanda for Peace and Progress’-RPP ugiye guha abaturage ibihumbi 70 bo mu Karere ka Gatsibo amashyiga yitwa ‘Cana rumwe’ arondereza ibicanwa mu rwego rwo gusigasira no kurengera ibidukikije. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’ibice birimo iby’imisozi miremire n’iby’imirambi, harimo ahakunze kurangwa n’izuba ryinshi, ibi bice byose bikaba bidafite amashyamba menshi ku buryo abaturage babona ibicanwa uko babishaka.Bamwe mu babyeyi bo muri Gatsibo bemeza ko izi mbabura zizagabanya hamwe na hamwe amakimbirane yaterwaga no gucanira ku nkwi, yaturukaga cyane ku mwanda wo mu gikoni kugabura ibiryo bihumuramo imyotsi n’ibindi byinshi bizamukira kuri ibyo. Uyu mushinga uzamara imyaka itatu ishobora kongerwa, ukazakorera mu mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo uko ari 14.[7][8]

Itegeko hindura

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.[1][2]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/gatsibo-bahagurukiye-abatwika-amashyamba
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafashwe-batema-ibiti-mu-ishyamba-rya-leta
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-20. Retrieved 2023-02-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwesheje-umuhigo-wo-guterama-amashyamba-ku-buso-bungana-na-30
  5. https://bwiza.com/?Iburasirazuba-Imvura-nke-igiye-gutuma-haterwa-amashyamba-by-umwihariko
  6. https://kiny.taarifa.rw/u-rwanda-ni-urwa-mbere-muri-afurika-mu-kwagura-amashyamba-raporo/
  7. https://muhaziyacu.rw/amakuru/abaturage-ibihumbi-70-bi-gatsibo-bagiye-guhabwa-cana-rumwe/
  8. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturage-barenga-300-bahawe-imbabura-zirondereza-inkwi-abandi