Amashyamba
ishyamba i butare

Intangiriro

hindura

Mu nama yabereye muri Huye  yateguwe n’umushinga w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere  (MRV)  igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byo guteza imbere amashyamba,  u Rwanda washimiwe uruhare mu kungabunga amashyamba.[1][2][3]

Intego

hindura
 
Ibisi bya Huye ( Akarere ka Huye )
 
urubyiruko rwiga kubungabunga amashyamba

Iyi nama yabaye kuva taliki ya 06-07, Gashyantare, 2014 mu Karere ka Huye igamije kugaragaza ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera ibidukikije ndetse n’inyungu  rwavana mu kubungabunga amashyamba yarwo. Bashingiye ku masezerano Umuryango w’abibumbye washyizeho yo kubungabunga amashyamba, ibihugu icumi by’Afrika n’u Rwanda rurimo bikayashyiraho umukono, ngo aya masezerano agamije kureba uruhare rwa buri gihugu mu gushyira mu bikorwa izi ngamba.[1][2][4]

 
Kubungabunga ikirere

Ikirere

hindura

umukozi w’umushinga wita ku kubungabunga amashyamba MRV mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere , uvuga ko  mu bihugu 10 by’Afrika biri muri COMIFAC(Commission for the Forests of Central Africa) bitanu muri byo ari byo bitaratangiza iyi gahunda yo kugabanya imyuka byohereza mu kirere. Ibikorwa bikorwa muri uru rwego nibyo  umuryango w’abibumbye uheraho ugenera amafaranga ibi bihugu. uvuga ko, U Rwanda wagize ati “Ntabwo u Rwanda ruri inyuma mu kubungabunga amashyamba.  Umuryango w’abibumbye (Nations Unies) urashima intambwe tugezeho yo kubungabunga no gufata neza amashyamba yacu gusa hari ibyo tutari twanoza kugira ngo tugabanye imyuka twohereza mu kirere akandi ibi nibyo  dushaka gushyira mo ingufu.”[1][5][3]

ubuhumbikiro bw’ibiti

hindura
 
Ishyamba rya huye

impuguke muri uyu muryango w'abibubye uhuriweho n’ibihugu 10 by’Afrika yavuze ko kubungabunga amashyamba bifuza ku bihagurukirwa n’inzego zitandukanye z’igihugu kugira ngo hatagira usigara inyuma muri iyi gahunda. Ibi bigamije  kwerekana inyungu u Rwanda n’abaturage barwo bazakura muri iyi gahunda baramutse babungabunze amashyamba. Niyibeshaho Ananie umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere, yavuze ko batangiye kwigisha abaturage mu birebana n’iyi gahunda ku buryo buri kagari kose gafite ubuhumbikiro bw’ibiti (Pépinirere) kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo bongere ubuso buterwamo amashyamba.[1][5][3]

 
Ishyamba

Amashyamba

hindura

Aya masezerano y’Umuryango w’abibumbye yerekeranye no kubungabunga amashyamba avuga ko ishyamba rifite ubuso bungana na hegitari 0,5 cyangwa se  rifite ubuso bungana na hegitari  1,0 ari ryo baheraho bahemba abariteye  kubera ko riba ryagabanyije ubukana by’ ibyuka byoherezwa mu kirere.Muri iyi nama izi nzobere n’abakozi bafite aho bahurira no kubungabunga amashyamba bakazarebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo amashyamba arusheho kubungabungwa no kwirinda ko yangizwa akanasarurwa mu buryo bwa kajagari. Ibihugu 10 by’Afrika biri muri COMIFAC ni Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Kongo-Brazzaville, Burundi, Republika ya Central afrika, Guinée Equatoriale, Caméroun, Sao Tome na Principe, Tchad, n’u Rwanda.[1][4]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://ar.umuseke.rw/huye-u-rwanda-rwashimiwe-uruhare-mu-kurengera-amashyamba.hmtl?nocache=1
  2. 2.0 2.1 https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwesheje-umuhigo-wo-guterama-amashyamba-ku-buso-bungana-na-30
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.isangostar.rw/ibikorwa-byubwubatsi-bukoresha-ibiti-biteze-bibangamiye-amashyamba
  4. 4.0 4.1 https://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/uko-imbaraga-zatumye-amashyamba-yangijwe-imyaka-amagana-asubiranywa-mu-myaka-10
  5. 5.0 5.1 https://umuseke.rw/huye-abiga-ibyamashyamba-muri-kaminuza-barangiza-bafite-ubumenyi-buke.html?fbclid=IwAR1IfvUJcCcjft2bQChs4EukeWYvWHJr3fkEFlseI72ZDa38lew-Ql8Kv24