Adil Erradi Mohammed

Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40 Umunya Maroc,Umutoza w'ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC.

Adil Erradi Mohammed umutoza wa APR FC.
Mohammed Erradi Adil.

Byinshi Wamenya kuri Adil hindura

Adil nu mutoza ufite impamyabushobozi ya A itangwa na UEFA dore ko anafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi,.Yazanwe mu Rwanda bigizwemo uruhare na Mupenzi Eto’o.[1] Mohammed Erradi yabaye umutoza wungirije muri Raja Casablanca.[2]Yatangiye gutoza APR FC mu Mikino ya Gisirikare yabereye muri Kenya, atwara igikombe mu gihe atahiriwe mu Irushanwa ry’Agaciro ryabaye muri Nzeri uwo mwaka, atsindwa n’amakipe ya Mukura VS ndetse na Police FC[3].Urugamba nyarwo yarutangiye tariki ya 4 Ukwakira mu mwaka 2019 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2019 na 2020.

Amashakiro hindura

  1. Adil Mohammed Erradi yagizwe umutoza wa APR FC yemererwa asaga miliyoni 18.5 Frw ku kwezi - IGIHE.com
  2. Umutoza Mohammed Adil Erradi yongereye amasezerano muri APR (...) - Bwiza.com
  3. APR FC yashimiye Erradi Adil Mohammed wayifashije kumara imikino 50 idatsindwa (Amafoto) | IGIHE