Abami b'umushumi
Ibyishi n'imigani
abami b'imishumi ni abami baturutse mu ijuru bitwa Ibimanuka.[1] [2]Bibera aho, ibihe birahita, ibindi birataha. Kera kabaye, bene Muntu bamaze gucura ubwenge, Ibimanuka birataha, bisubira mw'ijuru, u Rwanda bisiga biruraze [Gihanga] cya Kazi. Bene Gihanga rero ni bo bitwa Abami b'Umushumi.[1]
Se wa Gihanga, Kazi, yari Ikimanuka, ariko yari yarashatse Nyirarukangaga rwa Nyamigezi ya Kabeja, umwami w'Abazigaba, bakaba Abasangwabutaka. Murumva rero ko Gihanga yari "ikivange" cy'abaturutse mw'ijuru n'abakuriye kw'isi. Abami b'Umushumi nabo bakazakurikirwa n'abitwa Abami b'Ibitekerezo. Ngiyo inkomoko y'Abami b'Urwanda, kandi ni nayo y'Abantu bose.[2] [1]
Inkomoko y'izina
hinduraNk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, kubita abami b’umushumi bituruka ku buryo bakuturanyije (barwanye inkundura) mu kurema igihugu cy’u Rwanda bahereye ku kantu gato.[2]
Iyo usesenguye usanga neza , usanga aba bami bariziritse umushumi cyangwa se umukanda bivuga ko byabagoye cyangwa se byabaruhije kurema u Rwanda bityo bakurizaho kwita Abami b’Umushumi.[2]
Urutonde rw'abami b'imishumi n'abagabekazi babo
hindura1. Gihanga Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga (Umugabekazi wakomokaga mu Zigaba)[2]
2.Kanyarwanda Gahima +Nyirakanyarwanda Nyamususa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
3. Yuhi Musindi +Nyirayuhi Nyamata (Umugabekazi wakomoka wakomokaga mu Singa)[2]
4. Rukuge +Nyirarukuge (Umugabekazi Nyirankindi (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
5. Nyarume +Nyiranyarume +Nyirashyoza (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
7. Rubanda +Nyirarubanda Nkundwa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
8. Ndahiro Ruyange +Nyirandahiro Cyizigira (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]
10. Nsoro Samukondo +Nyiransoro Magondo ( Umugabekazi wakomokaga mu Singa)[2]