Zozibini Tunzi Nyampinga wa Universe 2019

Inyandiko y'umwimerere: https://en.wikipedia.org/wiki/Zozibini_Tunzi

Tunzi wearing Kebaya together with Miss Universe Indonesia 2020 Raden Roro Ayu Maulida Putri, as she attended Puteri Indonesia 2020 coronation night.[1]
Zozibini Tunzi
Zozibini Tunzi
Born (1993-09-18) 18 September 1993 (age 31)
Tsolo, Eastern Cape, South Africa
EducationCape Peninsula University of Technology
HeightInyandikorugero:Infobox person/height
Beauty pageant titleholder
Title
Hair colorBlack
Eye colorBrown
Major
competition(s)

Zozibini Tunzi (wavutse ku ya 18 Nzeri 1993) ni umunyamideli wo muri Afurika y'Epfo akaba anafite ikamba ryo mwirushanwa ry'ubwiza rikomeye cyane rya Miss Universe 2019 . Tunzi yari yarahawe ikamba rya Nyampinga wa Afrika yepfo 2019 . Ni umukobwa wa gatatu ukomoka muri Afurika y'Epfo wegukanye iri kamba, akaba numwiraburakazi wa mbere uryegukanye nyuma ya Leila Lopes wegukanye ikamba rya Miss Universe 2011 .

Intsinzi ye, yatumye 2019 iba umwaka wambere amarushanwa y'ubwiza ane yose akomeye yo muri Amerika yegukanywa n'abiraburakazi; abandi bafite amakamba ni Nia Franklin ( Miss America 2019 ), Kaliegh Garris ( Miss Teen USA 2019 ), na Cheslie Kryst ( Miss USA 2019 ). Byongeye kandi, 2019 niyo yabaye umwaka wa mbere abiraburakazi batsindiye amarushanwa abiri akomeye mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza kuko na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica yatsindiye Miss World 2019 .

Ubuzima bwe hambere

hindura

Tunzi yavukiye i Tsolo, mu burasirazuba bwa Cape, ni mwene Philiswa Nodapu na Lungisa Tunzi, yakuriye mu mudugudu uri hafi ya Sidwadweni. Iwabo bavutse ari abakobwa bane. Nyuma Tunzi yaje kwimukira i Cape Town, atura mu nkengero za Gardens kugira ngo yige muri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Cape Peninsula . Yarangije afite impamyabumenyi mu micungire y’imibanire rusange muri 2018. Muri 2017, Tunzi yakoraga umurimo wo kwamamaza imideli, yaratuye mu burasirazuba bwa London, Cape .

Mbere yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w'Afurika y'Epfo, Tunzi yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imicungire y’imibanire rusange muri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Cape Peninsula, yanakoraga akazi ko kwimenyereza umwuga mu ishami ry’imibanire rusange muri Ogilvy Cape Town .

Ibihe by'ingenzi mu mwuga we

hindura

Nyampinga wa Universe

hindura

Nyampinga w'Afurika y'epfo 2019

hindura

Tunzi yatangiye kwiyamamaza mu marushanwa y'ubwiza mu 2017, ubwo yemererwaga kuba umwe mu bakobwa 26 bagombaga kurushanwa muri kimwe cya kabiri cya Nyampinga wa Afurika y'epfo 2017 ariko ntiyaharenga . Yagarutse mu marushanwa ya nyampinga wa Afurika y'epfo mu 2019,maze ku ya 26 Kamena 2019, Tunzi yemererwa kuba umwe mu bakobwa 35 ba mbere bahatanira iri rushanwa, mu basabye bwa mbere. Nyuma yo kunyura imbere y'akanama nkemurampaka, Tunzi yatangajwe nkumwe muri cumi na batandatu bagombaga kurushanwa ku ya 11 Nyakanga.

Nyuma yo gutorwa nk'umwe mu bahatanira umwanya wa nyuma, Tunzi yagiye kwitabira amarushanwa ya Nyampinga w'Afurika yepfo 2019 yabereye i Pretoria ku ya 9 Kanama. Yaje mu icumi ba mbere, hanyuma batanu ba mbere, hanyuma amaherezo babiri ba mbere kugeza ubwo yambitswe ikamba na Tamaryn Green wamubanjirije,umwanya w'igisonga cya mbere wegukanywe na Sasha-Lee Olivier. Nyuma yo gutsinda, Tunzi yakiriye ibihembo birimo amafaranga miliyoni 1 yamarandi akoreshwa muri Afurika y'epfo, imodoka nshya, inzu yo kubamo muri Sandton hafi ya Juwaneziburu, ifite agaciro ka miliyoni 5 zamarandi. Iryo kamba kandi ryahesheje Tunzi amahirwe yo guhagararira Afurika y'Epfo mu marushanwa ya Miss Universe 2019 .

Nyampinga wa Universe 2019

hindura

Tunzi yageze i Atalanta, Jeworujiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika guhatanira ikamba rya Miss Universe 2019 mu Gushyingo 2019. Yitabiriye ijonjora ribanza ku ya 6 Ukuboza, yitabira igice gisoza ku ya 8 Ukuboza kuri Studiyo ya Tyler Perry . Muri iri rushanwa, Tunzi yazamutse muri makumyabiri ba mbere aricyo bita kimwe cya kabiri kirangiza nkumwe mubahize abandi ku mugabane wa Afurika n'Aziya-Pasifika. Nyuma yazamutse muri icumi ba mbere, hanyuma batanu ba mbere, hanyuma amaherezo batatu ba nyuma. Ibirori birangiye, Tunzi yambitswe ikamba rya Miss Universe 2019 na nyampinga wari ucyuye igihe Catriona Gray wo muri Filipine,Madison Anderson wo muri Porto Rico yabaye igisonga cya mbere naho Sofía Aragón wo muri Mexico aba igisonga cya kabiri. Intsinzi ya Tunzi ni ikamba rya gatatu rya Miss Universe ryari ritashye muri Afurika y'Epfo; niwe wambere wegukanye iri kamba afite umusatsi mugufi wa kinyafurika. Mu cyiciro cya nyuma, batatu ba mbere buri wese yabajijwe ikibazo kimwe: "Ni ikihe kintu cy'ingenzi twakagombye kwigisha abakobwa bakiri bato uyu munsi?" Tunzi asubiza agira ati:


"Ntekereza ko ikintu cyingenzi twakagombye kwigisha abana babakobwa muri iki gihe ni ubuyobozi. Nikintu kimaze igihe kinini kibura mubakobwa n'abagore, atari ukubera ko tutabishaka ahubwo ni ukubera uko umuryango ufata abagore nigisobanuro uha izina ryabo. Ndibwira ko turi ibiremwa bikomeye cyane kwisi kandi ko tugomba guhabwa amahirwe yose kandi icyo nicyo dukwiye kwigisha abakobwa bakiri bato, gufata umwanya wibanze, ntakintu nakimwe cyingenzi nko gufata umwanya w'ibanze mumuryango no gushimangira uwo uriwe wowe ubwawe, murakoze"

Nka Miss Universe, Tunzi azaba mu mujyi wa New York, kandi azitabira ibirori byinshi ndetse no kugaragara kwisi yose. Nyuma yo gutsindira Miss Universe, Tunzi yasimbuwe nuwari igisonga cye cya mbere Sasha-Lee Olivier kumwanya wa Nyampinga wa Afurika y'epfo .

Mu nshingano ze nka Miss Universe, Tunzi yagiye muri Indoneziya , ajya mu mijyi itandukanye na leta zitandukanye zo muri Amerika, ndetse n'igihugu cye cya Afurika y'Epfo

Imiyoboro

hindura
  1. "Puteri Indonesia Is Expected To Continue To Promote Tourism And The Country's Creative Economy". Ministry of Tourism (Indonesia). March 11, 2020. Archived from the original on January 10, 2021. Retrieved December 19, 2020.