Venantie Mukarivuze
Madam Venantie Mukarivuze ni rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi akaba ari n'umucuruzi, ni umuyobozi mukuru wa Biopharmacia Co Ltd.[1][2][3]
Umwuga
hinduraMukarivuze ni umuforomo watojwe akaba umubyeyi wabana batatu. Yakoze mu cyumba cy' ibitaro imyaka itanu arinaho yatangiye kwitegereza ibikoresho ibitaro byabaga byakiriye, rimwe na rimwe akababazwa nuko hari ibikoresho babaza bakabona babazaniye ibintu bidakwiriye,nyuma yaje gutekereza ko hari aho bigomba kunozwa kandi ko ari we ushobora kubikora. [4]Urugendo rwe kuva mubuvuzi kugeza kuri rwiyemezamirimo rwavuye mubyifuzo byo gukorera abarwayi be uko ashoboye no gushaka ibicuruzwa byiza mubuvuzi ashinga sosiyete ye nto.[5] Yabaye rwiyemezamirimo wegukanye ibihembo bitumiza mu mahanga no gukwirakwiza imiti binyuze muri sosiyete ye Biopharmacia, ifite icyicaro i Kigali, mu Rwanda. Biopharmacia yatsinze amasezerano akomeye yo gutanga ibikoresho byubuvuzi mugisirikare cy'u Rwanda ariko ntabwo yashoboye kubona inkunga yo guca icyuho kiri hagati yo kugura ibikoresho no kwakira ubwishyu.[6] Mukarivuje yagaragaje ibibazo byubukungu bwubucuruzi bwibigo bito nuburyo sosiyete ya Kountable yabigabanya,agirana amasezerano yubufatanye na sosiyete ya Kountable bamugurira ibicuruzwa kandi bamufasha nomuburyo bwo gutanga amasoko yose.[4]
References
hindura- ↑ https://data-lead.com/person/name/Mukarivuze+Venantie/id/81017805/v/8b0ce
- ↑ https://www.zippia.com/kountable-careers-1393010/executives/
- ↑ https://craft.co/kountable/executives
- ↑ 4.0 4.1 "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.gfmag.com/magazine/may-2017/trade-finance-app-boosts-rwandan-smes-squeezed-risk