Vandana Shiva
Madam Vandana Shiva (5 Ugushingo, 1952): Ni umwarimu muri Kaminuza akaba n’umwanditsi ukomoka mu Buhindi. Avuga ko amategeko ajyanye n’ubucuruzi ari yo atuma ibihugu bimwe biryamira ibindi kandi ko ubwisanzure mu bucuruzi ari bwo bwatumye ibidukikije byangirika. Ashyigikiye iterambere rirambye bityo hakorwa ubworoherane mu bucuruzi, hubahirizwa n’amategeko arengera abakozi n’ibidukikije. Akomeza avuga ko amabwiriza ya Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari akomeza kongera ubukene, ko n’ubwisanzure mu bucuruzi budindiza amajyambere cyane cyane mu bihugu bikennye. Ikindi ni uko uburenganzira bw’umugore bugomba kubahirizwa.[1]