Uwineza Josephine

Josephine Uwineza uzwi nka Fina, ni rwiyemezamirimo wumunyaRwandakazi, kandi uharanira imibereho myiza. Muri 2018, yateganyaga gufungura uruganda rwa mbere rwenga inzoga mu Rwanda, ruzagaragaramo abakozi benshi bagizwe n’abagore.

Ubuzima bwo hambere hindura

Josephine yavutse muri 1964 mu muryango ufite abandi bavandimwe batanu. Muri 1974, ise yiciwe mu gihe cyo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu 1973 bituma nyina wa Fina yirukanwa n Rwanda hamwe n’abana be bose. [1] Umuryango wa Uwineza wagiye mu bihugu bituranye n’aho abandi bagize umuryango we bari mu buhungiro babayo ariko amaherezo bikagera muri Kanada. Nyuma Josephine yasubiye mu Rwanda muri 1998 kugira ngo atange inkunga mu gihugu nyuma ya jenoside yo mu Rwanda yatumye umubare munini w'abaturage bapfa ndetse n'igihugu cyarangiritse. [1]

Umwuga hindura

Amaze gusubira mu Rwanda ari kumwe n'umugabo we n'u mwana, Josephine yayoboye resitora y'Abashinwa, Flamingo, mu mujyi wa Kigali. Yayiyoboye iyo resitora imyaka imyaka 13 mbere yo gufata icyemezo cyo kuyifunga muri 2015 nyuma yo gufata umwanzuro ko atanyuzwe n'ubucuruzi kandi kuko yashakaga kumarana umwanya n'umuryango we. [2] Nyuma yo gufunga Flamingo, Josephine yabaye umunyamuryango wa gahunda y’amahoro binyuze mu bucuruzi yakozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukungu bw’umugore cyibasira abagore bo mu bihugu by’u Rwanda na Afuganisitani batangiye ubucuruzi bwabo. [3] [2] Binyuze muri gahunda y’amahoro binyuze no mu bucuruzi, Josephine yahuye na Nancy Coldham, umujyanama ufasha mu bijyanye n’imari y’a bagore mu bihugu bikennye. [4] Josephine yagize intangiriro yigitekerezo cyo gufungura ubucuruzi bushya muri Kigali Coldham yashishikarijwe ndetse anafashwa kubitera, anafasha Josephine kubona isoko yo gufasha muri uku gutangiza. [5]

Coldham yabonye ubufasha m'uburyo bwa Beau's All Natural Brewing Company, uruganda rukora inzoga muri Ontario, mugihugu cya Kanada. [6] [2] Beau yari ashishikajwe no gutanga ibikoresho n'amahugurwa kumuntu ushaka gutangiza inzoga zabo bwite, Josephine yashoboye kubyungukiramo. Itsinda ry’abayobozi ba Beau basuye u Rwanda muri 2016 kugira ngo basuzume uko ibintu bimeze, amaherezo bituma bemera gufasha Josephine mu gutangira kwe. [6] [2] Nyuma y’uruzinduko rwa Beau, Josephine n'inshuti ze nshya muri Beau batangije gahunda ya Kickstarter yo gukusanya inkunga yo kunywa inzoga, bavuga akamaro k’inzoga ziri muri Rwanda ndetse na gahunda y’ubucuruzi y’u ruganda rukora kandi rukaba rufite abagore bose. [7] [2] Iyamamaza rya Kickstarter ryakusanyije miliyoni 95,000 z'amadolari ya kanada hamwe nabaterankunga barenga 1.000. [7]

Uruganda rwenga inzoga hindura

Uruganda rwa Josephine, rwari ruteganijwe gufungura muri 2018, rugaragaramo abakozi bagizwe n’abagore bose baturutse mu turere dukikije Kigali. [8] [6] Uru ruganda rwenga inzoga rwari kuzakoresha ibikoresho biva mu Rwanda. [6] Ibyingenzi binzoga nyinshi zakorwa harimo izi bitoki n'amasaka, aribintu bizwi cyane byo gukoresha mu nzoga ny'afurika. [6] Josephine yizera ko ishyirwa mu bikorwa ry’imiti iciriritse y’u Rwanda rizaba intambwe nziza ku gihugu muri rusange kuva u Rwanda rwishimira kunywa byeri kandi kuba rushobora kugira iyo mikorore ikorerwa mu karere bizaba isoko y’ingufu zihuza ibihugu. [9]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 "Josephine Uwineza: Rwanda's Unexpected Brewer - She Inspires Her". 20 March 2017. Archived from the original on 24 October 2021. Retrieved 21 March 2018.
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 "Josephine Uwineza: Rwanda's Unexpected Brewer - She Inspires Her". 20 March 2017. Archived from the original on 24 October 2021. Retrieved 19 March 2018.
  3. "the Institute for Economic Empowerment of Women – PEACE THROUGH BUSINESS®". ieew.org. Retrieved 19 March 2018.
  4. "Rwandan Female Entrepreneur Set To Open The Country's First Craft Beer Brewery - GirlTalkHQ". 2 November 2016. Archived from the original on 20 March 2018. Retrieved 19 March 2018.
  5. "Crafted in Kigali". DRAFT Magazine. Archived from the original on 22 October 2020. Retrieved 19 March 2018.
  6. 6.0 6.1 6.2 6.3 6.4 "Crafted in Kigali". DRAFT Magazine. Archived from the original on 22 October 2020. Retrieved 21 March 2018.
  7. 7.0 7.1 "The Rwanda Craft Brewery Project". Kickstarter. Retrieved 19 March 2018.
  8. "HerStory: Craft Beer Opens the Door to Female Empowerment in Rwanda". www.greenwoodbrews.com. Archived from the original on 19 March 2018. Retrieved 21 March 2018.
  9. "The Rwanda Craft Brewery Project". Kickstarter. Retrieved 21 March 2018.