Uwimpaye Yvette ni rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi, yavutse mu mwaka wa 1989.[1] Akaba yarashinze ndetse akaba ari nawe muyobozi mukuru w'isoko rikorera kuri murandasi ryitwa MURUKALI ONLINE SHOP yayishinze mu mwaka wa 2015.[2][3]

Uburezi hindura

Uwimpaye yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'ubukungu, ayikuye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda.

Ubucuruzi n'ikoranabuhanga hindura

Mu kwezi kwa Ugushyingo mu mwaka wa 2015, mu gihe Uwimpaye yari ari ku kiriri amaze kubyara yashatse guhaha imbuto n'imboga abikoreye ku ikoranabuhanga abura uburyo yakifashisha. Aha niho yakuye igitekerezo cyabaye igisubizo gifasha abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga, ubwo yatangizaga urubuga rwo guhahiraho kuri murandasi rwitwa "Murukali" aho babasha guhaha batavuye aho bari.[1][4]

Ibihembo n'amashimwe hindura

Uwimpaye ni umwe muri barwiyemezamirimo umunani batsindiye amafaranga binyuze mu kigo cy'imari cyitwa Banki ya Kigali (BK), ibinyujije mu mushinga wayo witwa Urumuri ugamije guteza imbere kwihangira imirimo, akaba yaratsindiye inguzanyo yishyurwa nta nyungu ihwanye n'amafaranga miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda mu mwaka wa 2017.[1]

references hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://venturesafrica.com/29-year-old-uwimpaye-yvette-has-made-grocery-shopping-easier-and-faster-in-rwanda/
  2. https://africabusinesscommunities.com/tech/tech-features/startup-interview-yvette-uwimpaye-ceo-murukali-rwanda/
  3. https://murukali.com/blogs/best-selling-of-the-year-2019/startup-interview-yvette-uwimpaye-ceo-murukali-rwanda
  4. https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/kigali-mu-bitabira-guhahira-kuri-internet-80-ni-abagore-bibanda-ku-bitekwa