Uruganda rutunganya imyanda ivuye mubwiherero
Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVBC), baratangaza ko bitarenze umwaka wa 2025, i Kigali hazaba huzuye uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero.
Ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022, mu mushinga ugamije gushyiraho uruganda rusukura imyanda y’amazi yanduye iva mu ngo, hadakoreshejwe imiyoboro, ahubwo hakifashishwa imodoka zizajya zividura, umwanda ukajya gutunganyirizwa ku ruganda.
Aho ruzubakwa
hinduraUrwo ruganda rugiye kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni rumwe muri enye zigomba kubakwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite aho bihuriye n’ikiyaga cya Victoria, birimo Kenya, Uganda na Tanzania, mu rwego rwo kurinda imyanda yangiza amazi yo muri icyo kiyaga.
Ingengo y'imari
hinduraNi umushinga uzatwara ingengo y’imari ingana n’Amayero miliyoni 7.5, arimo agera kuri miliyoni 6.9 azakoreshwa mu mirimo yo kurwubaka, ayandi akazakoreshwa mu kubaka ubushobozi bwaba ubwa WASAC, kugira ngo izashobore gukoresha uruganda, cyangwa ba rwiyemezamirimo bazakoreshwa mu mirimo itandukanye irimo kubaka no gutwara imyanda ku ruganda.
Ingaruka
hinduraNi umushinga ujyanye na politiki y’Igihugu yo kubungabunga ibidukikije, aho izajya inabyazwamo ifumbire, ariko hakazanatekerezwa neza ibindi bishobora kuzabyazwamo.
Uyu mushinga kandi witezweho kuzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwaba ubw’abakozi ba Leta babikoramo umunsi ku wundi, cyangwa abikorera ku giti cyabo, bazafasha mu gutwara iyo myanda y’amazi, ariko by’umwihariko abaturage bakaba basabwa kubigira ibyabo kugira ngo bizagerweho 100%.