Uruganda ‘Inyange’ rugiye gufasha aborozi kugura imashini zizinga ubwatsi

Amakusanyirizo y’amata 11 y’aborozi yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, niyo agiye kubimburiye ayandi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zizagurwa ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.

Abayobozi b’aya makusanyirizo ku wa 19 Mutarama 2023, bahuriye mu Karere ka Gatsibo, mu biganiro n’abafatanyabikorwa barimo uruganda Inyange, umushinga SPIU, RDDP na BDF, bigamije kunoza uburyo bafashwa kubona imashini zizinga ubwatsi bw’amatungo no kureba uburyo byakwihutishwa.

Muri iyi nama, uruganda Inyange rwasinyanye amasezerano y’inguzanyo n’Abayobozi b’amakusanyirizo y’amata 11.

Inkunga hindura

Buri Koperative y’aborozi igiye kugura imashini ihinga ikanazinga ubwatsi bw’amatungo, ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 76,500,000, Leta ikaba izatanga Nkunganire ya 50% andi akazishyurwa n’aborozi mu gihe cy’imyaka ibiri.


Amakusanyirizo atanu (5) yo mu Karere ka Nyagatare, atatu mu Karere ka Gatsibo n’andi atatu yo mu Karere ka Kayonza, niyo yasabye iyo nguzanyo akaba ariyo agiye kubimburiye ayandi kubona izo mashini.

Ibiciro byazo ngo bizaba byoroheye buri wese ariko cyane umunyamuryango.

Reba hindura

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/iburasirazuba-uruganda-inyange-rugiye-gufasha-aborozi-kugura-imashini-zizinga-ubwatsi