Urubyiruko rwo muri Diaspora

Urubyiruko rwo muri Diaspora rwiyemeje kubumbatira umuco n’indangagaciro Nyarwanda

hindura

Abana bagera ku 140 baturutse mu bihugu by’u Busuwisi, u Bwongereza n’u Bubiligi basoje umwiherere w’imisni ine bakoreraga mu Rwanda wo kubigisha indangagacio n’umuco nyarwanda

Uruzinduko rwabo barusoreje mu ntara y’Amajyepfo mu Rukari aho basuye inzu ndangamurage z’u Rwanda berekwa inka z’Inyambo ndetse batemberezwa ahantu hatandukanye haranze amateka yo hambere.

Bimwe mu byashimishije uru rubyiruko ni ukumenya kubyina Kinyarwanda, Kwigishwa ku vuga ikinyarwanda, kwerekwa ibikoresho byo hambere n’amazina yabyo, guhamiriza, kuvuza ingoma, gusura ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no kumenya andi mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu aho aherereye mu Rwanda no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Bamwe muri aba bana bavuze ko bishimiye kuba barigiye byinshi muru uyu mwiherero bagiriye mu Rwanda ko bazabikomeza kugira ngo basigasire umuco nyarwanda.

Ni mu gihe ababyeyi babo bagaragaza ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko ifasha abana mu rwego rwo gusobanukirwa kurushaho inkomoko yabo n’umuco wabo.

Ababyeyi basaba ko Leta yazajya igena igihe runaka bagategura itorero rimara igihe kinini abana baba bari kumwe bakagira amahirwe yo kubona amasomo nk’ayo bahawe abafasha kwiga amateka y’igihugu cyabo bikazabafasha gukura babisobanukiwe. Minisitiri w’urubyituko Dr Abdallah Utumatwishima avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu benshi bagiye hanze y’u Rwanda mu bindi bihugu bakumva ko batazongera kuhagaruka cyangwa kugira ibyo bahakenera kubera ibintu bibi bari barabonye icyo gihe.

Avuga ko mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u Rwanda rukeneye ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rumenya amateka y’igihugu cyabo bakayiga bakayamenya kugira ngo bizajye bibaranga ndetse banabikoreshe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “ Ati turashimira ababyeyi bagize ubushake bwo kohereza abana bakaza mu Rwanda kwiga amateka y’igihugu cyabo n’ikintu cyiza cyizatuma dukomeza gusigasira umuco w’igihugu cyacu”.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko akamaro ko kwigisha abana ikinywarwanda ari uburyo bwiza bwo guteganya gufasha uru rubyiruko kuzagikoresha igihe bizaba ari ngombwa ko baza gukorera mu Rwanda bakabasha kumvikana nabo basanze.

Ati “ Mwabonye ko hano hari abana baturutse mu bihugu bitandukanye bamwe ntibabasha kumvikana ku ndimi zitandukanye bakoresha mu bihugu baturutsemo ariko ubu barumvikana kururimi rumwe rw’ikinyarwanda, ni ururimi bagomba kumenya, natwe bakuru tukarumenya neza kugira ngo rudufashe mu kazi ndetse rube ururimi rumwe ruduhuza”.

Aimable Twahirwa umuyobozi wo guteza imbere umuco muri MINUBUMWE avuga ko ari byiza ko ababyeyi bakomeza gukundisha abana u Rwanda ndetse n’umuco w’igihugu cyabo.

Ati “ Ababyei nibakomeze muri uyu mujyo wo gukundisha abana babo u Rwanda no kubigisha indagagaciro n’umuco wabo kugira ngo aho bari hose bakomeze kurangwa n’ izi ndangagaciro kuko umunyarwanda aho ari hose agomba kugira uko agomba kwitwara n’ibimuranga”.

[1]

https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/urubyiruko-rwo-muri-diaspora-rurishimira-serivisi-rwafunguriwe-na-banki-ya-kigali-bk

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-rwo-muri-diaspora-rwiyemeje-kubumbatira-umuco-n-indangagaciro-nyarwanda

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-rwo-muri-diaspora-rwiyemeje-kubumbatira-umuco-n-indangagaciro-nyarwanda