Urubyiruko rwateye ibiti gakondo 3000 kuri hegitari zirindwi mu kubungabunga ibidukikije
Urubyiruko ruri kwiga ibijyanye n’ibidukikije rwibumbiye mu muryango GreenGoal Rwanda Initiative (GGRI) n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bateye ibiti 3000 kuri hegitari zirindwi z’ahantu hakundaga kwibasirwa n’isuri n’inkangu.
Ibi biti byatewe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu muganda usoza ukwezi wibanze ku gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri. Byatewe mu mudugudu wa Uwaruraza, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo no mu gace kegereye ikigo cya gisirikare cya Kami.
Ahatewe ibiti ni ahantu hanyura amazi menshi y’imvura ndetse hamwe yanahaciye inkangu. Iyo uhitegereje ubona ko ibiti bike byari bihari birimo gucika ku buryo hatagize igikorwa hakomeza guteza ibyago abahatuye birimo isuri n’inkangu.