Urubyiruko nk'imbaraga z'igihugu

Urubyiruko nimbaraga z'igihugu kuko usanga akenshi ibinti byinshi bijyanye niterambere ry'igihugu, urubyiruko rugiramo uruhare rwinshi cyane. nkurugero twavuga kurubyiruko rwo mu Rwanda usanga hafi yabose bariteje imbere binyuze mumirimo itandukanye harimo: ubworozi, ubuhinzi, ubuhanzi, ubujyeni, ndetse nindi mishinga myinshi yabateza imbere nyuma bikagirira igihugu akamaro muburyo butandukanye.

Twavuga wenda nko kuba hari urubyiruko ruzi ubujyeni nko gushushanya usanga bituma haza bamukera rugendo bishura amadovise akifashishwa muguteza imbere igihugu. nanone kurubyiruko rukora ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi usanga bituma igihugu gihora kihagije mubukungu ndetse abaturage bakabona iryo yuzuye harimo nibituruka kumatungo.[1]

Mu Rwanda urubyiruko rwiteje imbere kuko usanga ibyo turya bihingwa n'urubyiruko, iyo bigeze ku isoko bicuruzwa n'urubyiruko, iyo mureba ikoranabuhanga, mobile money, aba agent bose n'urubyiruko, munzego za leta abenshi usanga ari urubyiruko n'abanyamakuru usanga ari urubyiruko kandi n'abaganga , abaforomo usanga ari urubyiruko.

nanone urubyiruko rufasha mukurwanya SIDA bakanakora umuganda bigatuma igihugu gihorana isuku. Nanone usanga iyo urubyiruko ruhari bahanga udushya bityo bigatuma lete ibona imisoro, ikifashishwa muguteza imbere ibikorwa remezo.[2]

  1. http://197.243.16.106/police/index.php?id=51&L=2&tx_ttnews%5Btt_news%5D=10528&cHash=819789ccd599dd1b27c608abbaea027e
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/urubyiruko-rushobora-guteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi-rugiye-kubarurwa