Umwembe wa Kalimantana
Umwembe wa Kalimantana (izina mu kilatini Mangifera casturi) cyangwa uzwi aho ukomoka ku izina rya Kasturi ni igiti cy’imbuto kiboneka mu karere gashyuha kandi gahehereye kigira hagati ya metero 10 na 30 z’uburebure kikaba ari karande muturere dukeya cyane twegereye Banjarimasini ho mu Majyepfo ya Indoneziya. Kuri ubu zigenda zicika mubiti byishyamba bitewe no gutemwa kw’ibiti kutubahirije amatregeko. Nyamara kiracyaterwa kenshi muri iki gice, kubera impumuro nziza y’imbuto zacyo.