Umuvumu cyangwa Igitoma , Gas[1]uru (izina ry’ubumenyi mu kilatini Ficus thonningii) ni igiti n’urubuto.[2][3]

umuvumu
Imizi y'igiti cyumuvumu
Umuvumu

Intangiriro hindura

Umuvumu ni igiti cyari gifite byinshi kivuze mu myumvire y’abanyarwanda. Hari ahantu mu Rwanda uzasanga bita, cyangwa bitaga, ku Mana. Bene aha hakunze kuba akenshi hateye cyangwa harahoze igiti cy’umuvumu. Waruvumu na Rumana ni bimwe mu biti bisigaye byihariye aya mateka bigihagaze. Aho biri naho bamwe bahita ku Mana.[4]

Abakurambere hindura

Kera ku ngoma za cyami hari ubwo hateraga ibyorezo, nk’izuba rigatera amapfa cyangwa udusimba tukaduka tukangiza imyaka, abanyamahanga bateye u Rwanda, indwara idasanzwe cyangwa ikindi cyose cyahungabanyaga u Rwanda n’abanyarwanda. Hari imihango yakorwaga mu kumenya intsinzi (umuti) yabyo.[4]

Hambere hindura

Abaraguzi n’abapfumu bizewe bifashishaga amatungo nk’intama, inkoko na cyane cyane ikimasa, itungo bakaribaga barishakamo intsinzi. Iyo iri tungo ryeraga (ryagaragazaga intsinzi), ibisigazwa by’iryo tungo ntabwo byaribwaga, babitabikaga ahantu bakahatera igiti cy’umuvumu kitagomba kuzatemwa, aha hantu hakitwa ‘ku Mana’. Byari umuco, byari imigenzo ya ba sogokuru bacu, byari ukuri muri icyo gihe.[4]

Ibiti hindura

Akateye kambuye u Rwanda byose, ibyakorwaga byitwa ibipagani, kuragura biracika himikwa Yesu/Yezu n’intumwa y’imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibiti byo ku Mana biratemwa, amateka aracika. Bicye mu bisigaye harimo ibiti byitwa Waruvumu na Rumana biri mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Abatuye aha baracyubaha ibi biti ntibashobora kubitema. Ibi biti bibiri biri ahahoze hitwa mu “Buhanga Ndara” agace kari kagize ahari ubu imirenge ya Mamba na Gikonko muri Gisagara, cyera baravugaga ngo ni “Mu Buhanga ahaba abahanga”. Iyo witegereje ibi biti aho biri usanga harahoze ibindi biti byinshi ariko barabitemaguye. Waruvumu na Rumana byo ntibikorwaho kandi bihora bitoshye. Abatuye aha bavuga ko ari ibiti ndangamateka batakoraho.[4]

  1. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-igendwa-gahunda-yitezweho-iterambere-rirambye
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-igendwa-gahunda-yitezweho-iterambere-rirambye
  4. 4.0 4.1 4.2 4.3 https://ar.umuseke.rw/gisagara-waruvumu-na-rumana-ibiti-ndangamateka-ntakorwaho.hmtl