Umutungo w’Ibitanga Ingufu
Intangiriro
hinduraU Rwanda rufite uburyo bwinshi cyane bwo kugera ku iterambere mu birebana n’ingufu– uhereye ku hashobora kuvanwa amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi, umwuka witwa ‘’gaz methane’’, ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba na nyiramugengeri iboneka mu bishanga. Umutungo utarabyazwa umusaruro ku birebana n’amashanyarazi ushobora kuba ungana na megawati 1.200.[1][2][3]
Ingufu
hinduraInyinshi muri izi nkomoko z’ingufu ntizabyajwe umusaruro ku buryo buhagije. Muri ubwo buryo, inkwi ziracyari iza mbere mu guha ingufu abaturage 94 ku ijana, ibikomoka kuri peteroli bivanwa mu mahanga bitwara amafaranga arenze 40 ku ijana mu kuyavunja. - Ingufu ni ikintu kigize umasingi w’ubukungu. Birumvikana rero ko ingufu zitangwa ubungubu, zidahagije kandi zihenze, ari zo mbogamizi iterambere rirambye rifite.[1][4][5]
Vision 2020
hinduraVision 2020 y’u Rwanda irashimangira ikenerwa ry’imizamukire mu bukungu, ishoramari ryo mu rwego rw’abigenga n’itunganywa ry’ubukungu rishyigikiwe n’itangwa ry’ingufu ryizewe kandi ridahenze nk’ikintu cy’ibanze mu bikorwa byo gushaka kugera ku iterambere. Kugira ngo iyo mitunganyirize igerweho, igihugu kizagomba kongera umusaruro werekeranye n’ingufu no kunyuranya ibitanga ingufu na byo binyuranye.[1][4][6]
Amashikiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.bbc.com/gahuza/topics/c5qvpq5n5g0t
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Uko-ingufu-za-nikeleyeri-zakoreshwa-mu-iterambere-ryabaturage
- ↑ https://inyarwanda.com/tag/3279/ingufu
- ↑ 4.0 4.1 https://www.bbc.com/gahuza/topics/c340q416764t
- ↑ https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/urugendo-rwa-ntihanabayo-samuel-watangije-uruganda-rwa-liqueurs-mu-rwanda
- ↑ https://www.rwandamagazine.com/inkuru-zamamaza/article/binyuze-mu-kiganiro-ninde-urusha-undi-cya-btn-tv-ingufu-gin-ltd-yahembye