Umutoni Nathalie

Umutoni Nathalie ni umunyapolitiki w'umunyarwandakazi ushinzwe Politiki n’Amabwiriza yerekeye Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima /MINISANTE Tariki ya 08 Kamena 2015 mu Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.[1][2][3][4].

Imirimo hindura

UMUTONI Nathalie ni impuguke mu buzima rusange aho afite uburambe bw'imyaka 16 byumwihariko mu guhanga imirongo ya politiki, Igenamigambi, Gukurikirana no gusuzuma, ndetse no gucunga imishinga.[5] Nk'umuganga mu buvuzi rusange, yakoze mu nzego zitandukanye kandi vuba aha yari umuyobozi w'ishyirwaho rya politiki y'ubuzima n’amabwiriza muri Minisiteri y’ubuzima aho yakoze izi nshingano mu gihe cy’imyaka 7 afite inyandiko zerekana iterambere rya politiki, inzira ngenderwaho, amabwiriza yo kuvura, amategeko n’izindi nyandiko zishyigikira imicungire ya serivisi z'ubuzima kimwe n'ubuzima bushingiye ku bidukikije, imicunigire ya farumasi, Abakora umwuga w'ubuvuzi guhera ku mavuriro rusange kugeza ku bitaro bikuru ndetse no kubitaro byigisha.[5]

Uretse ibyo, yagize uruhare runini mu gutangiza gahunda yo gutegura igenamigambi ku rwego rw’ibigo, mu gutegura amabwiriza agenga igenamigambi n’ikurikirana n’ibikoresho byo kwifashisha mu gusuzuma. Yabaye umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi mu bigo bya Leta by'ubwishingizi aho yagiye agaragara mu nshingano z'icungamari muri serivisi z'ubuzima.[5]

Indanganturo hindura

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mu-rwanda-hatahuwe-ko-hafi-1-2-mu-baforomo-n-ababyaza-ari-baringa
  2. http://agasaro.com/spip.php?article2168
  3. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/books/NBK535652/
  4. https://nec.gov.rw/fileadmin/user_upload/Electoral_acts/Itegeko_ry_amatora_2015.pdf
  5. 5.0 5.1 5.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-08-07. Retrieved 2023-08-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)