Umutingito w'isi

Umutingito

Intangiriro hindura

Imitingito ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk'uko abahatuye babivuga. Abantu benshi basohotse birinda kuba bari mu nzu babamo, amashuri nayo yabaye abujije abana kuza kwiga. Iyi mitingito iri kuba nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, nubwo iri ku gipimo cyo hasi imaze gusenya inzu zibarirwa muri za mirongo no kwangiza izigera muri magana mu karere ka Rubavu, nk'uko abaturage babivuga.[1]

Imitingito ikomeye ku isi ikica byinshi : hindura

Umutingito wa kuya 11 Ukwakira 1138[2]


Umutingito wa Sumatra wo kuwa 26 Ukuboza 2004[2]


Umutingito wo kuwa 12 Mutarama 2010[2]


Umutingito wo kuwa 22 Ukuboza 856


Umutingito wo kuwa 23 werurwe 893


Umutingito wo kuwa1 nzeri 1923

 
Umutingito


Umutingito wo kuwa 15 Ukwakira 1948[2]

Umutingito mu Rwanda hindura

Imitingito ikomeje kwibasira akarere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri yangije inyubako z’amagorofa y’ubucuruzi igwisha inkuta zazo n’inzu z’abatarurage. Ibi byatumye hafungwa imihanda n’isoko rya Gisenyi n’inyubako ziryegereye, kuko nazo zagizweho ingaruka n’uwo mutingito wateye ubwoba bamwe mu baturage batangiye guhunga Umujyi berekeza ahandi mu Gihugu. Kugeza ubu kandi akarere ka Rubavu gakomeje kwakira impunzi ziri kuva muri teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihunze imitingito.[3][4][5]

AMASHAKIRO hindura

  1. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-57237456
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://inyarwanda.com/inkuru/105965/imitingito-10-yabayeho-mu-mateka-yisi-yangije-byinshi-igasiga-impfu-zabantu-barenga-miliyo-105965.html
  3. https://www.rba.co.rw/post/Imitingito-ikomeje-kwibasira-Rubavu-yangije-inyubako-zamagorofa-yubucuruzi
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-gusana-ibyangijwe-n-imitingito-bizatwara-asaga-miliyari-91frw
  5. https://www.bbc.com/gahuza/topics/cpzd4zgv263t