Umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu nkengero za Pariki Gishwati-Mukura

Mu Karere ka Rutsiro hatangijwe umushinga wo kubungabunga ibidukikije byo mu muhora uri hagati y’ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Gishwati-Mukura, witezweho gukemura ikibazo cy’isuri yatwaraga imyaka abaturage bahinze.

Pariki ya Gishwati

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 nibwo uyu mushinga uzamara imyaka ibiri wamurikiwe Akarere ka Rutsiro. Ni umwe mu mushinga 20 yo muri Afurika yatoranyijwe mu nama ya 26 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yateraniye mu Bwongereza mu mwaka ushize wa 2021.

Ibitegenywa hindura

Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo gutera ibiti ibihumbi 425 guha akazi abaturage 1500 no kwerekera abahinzi uburyo uyu mwuga wakorwa hatangizwa ibidukikije.

Dr Sam Kanyamibwa, inzobere mu bidukikije akaba n’umuyobozi w’umuryango ARCOS uzafatanya n’akarere ka Rutsiro gusubiranya ibidukikije byangijwe mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, avuga ko iki gice ari ingenzi cyane kuri Afurika kuko amazi akivamo atemba akagera mu bindi bihugu.

 
Ishyamba

Ati "U Rwanda rwagize Imana kuba uyu mushinga waremewe. Tuzawukorera hano muri Rutsiro kugira ngo dusane ibidukikije. Rutsiro ni ahantu h’imisozi ihanamye, hari inkangu hari amasuri menshi nanone kandi hari Pariki ya Gishwati-Mukura n’Ikiyaga cya Kivu, ni ngombwa kuhasana kugira ngo ibi bintu byiza bihari tubibungabunge bikomeze kugirira Abanyarwanda akamaro".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Havugimana Etienne, yagaragaje ko bitewe no kwangirika kw’ibidukikije mu mezi atandatu ashize isuri n’inkangu byishe abantu babiri.

Ati "Uyu mushinga uzafasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kuko tugiye gushyira imbaraga mu kurwanya isuri. Muri iyi minsi n’igihugu gishize imbaraga mu kurwanya isuri, kuba rero tubonye umufatanyabikorwa uzatunganya hegitari zisaga ibihumbi bibiri, agatubura ibiti birenga ibihumbi 400, bizagira ingaruka nziza ku baturage cyane ko biriya biti bizaba birimo n’ibiti by’imbuto".

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzarangira muri 2024, utwaye ibihumbi 340 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni zigera muri 340Frw, uzaha akazi abakozi 1500 bazatunganya bakanatera ibiti kuri hegitari 2 125.

Reba hindura

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/miliyoni-340-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kubungabunga-ibidukikije-mu-nkengero-za