Umushinga wo koroza Abakene Amatungo magufi

Mu mwaka wa 2021 Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya,nki ihene, intama, ingurube ndetse n’inkoko.[1]

Intama nazo ziri mumatungo magufi yorozwa abaturage
Urukwavu

Ibyo Wamenya

hindura
 
ingurube zizorozwa abaturage muruyu mushiinga

Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga uzamara, hazatangwa ingurube ibihumbi bitatu ku miryango ibihumbi bitatu, hanyuma na yo ikazitura indi ku buryo zizagera mu ku miryango ibihumbi 15.Uwo mushinga uzakorerwa mu turere 5 twose two mu Ntara y’Amajyaruguru, 5 two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Huye, Gisagara, Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu Turere twa Ngororero, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Nyabihu two mu Ntara y’Iburengerazuba.[2]

 
Ihene nazo ni ubwoko bw'amatungo magufi azorozwa abaturage muri uno mushinga

Ibyo Umushinga Uzafasha

hindura

Ni umushinga uzafasha abakene kwinjira mu bworozi bw’amatungo magufi, bizatuma tugabanya umubare w’abakene mu gihugu, tugabanye n’ibibazo by’imirire mibi, ariko noneho byongere n’umusaruro wabo. Ni ukuvuga kubona amafaranga ababeshaho”.[3]Uzafasha kandi aborozi kubona amasoko, hashyirweho amabagiro y’ingurube ndetse n’amavuriro y’amatungo, ku buryo arwaye abantu bazajya bajya kuyavuza.Uwo mushinga uzafasha n’aborozi bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane by’ubudehe, kuko kimwe n’abazorozwa, muri bo hari abazahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho korora neza.[4]

Amashakiro

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rab-yatangije-umushinga-wo-koroza-abakene-amatungo-magufi
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rab-yatangije-umushinga-wo-koroza-abakene-amatungo-magufi
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rab-yatangije-umushinga-wo-koroza-abakene-amatungo-magufi
  4. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rab-yatangije-umushinga-wo-koroza-abakene-amatungo-magufi