Umushinga w’igihugu cya Costa Rica wo gutera imigano
Umushinga w’imigano w’igihugu cya Costa Rica watangijwe mu mwaka w'1986 ufite intego ebyiri zawo ni ukugabanya ibikorwa byo gutema amashyamba ahubwo hagaterwa ibiti by'imigano bigasimbuzwa ibyatemwe nk’ibikoresho by’ibanze byubaka no bifasha kubona amazu ahendutse ku bakene bo mu cyaro cya Costa Rica . Mu guhinga no kubaka hamwe n’imiterere kavukire y’imigano minini yitwa Guadua, Umushinga w’imigano w’igihugu washoboye gukusanya amazu ibihumbi n’ibihumbi ku bakene, ugirira akamaro ibidukikije, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku migano.
Mu mwaka w'1995, umushinga w’imigano w’igihugu washyikirijwe Fondasiyo ya FUNBAMBU ishinzwe kubungabunga no gukomeza inshingano z’umushinga wo kubaka amazu y’imigano ihendutse.