ROPDB( Rwanda Organization of Persons with Deafblindness) ni umuryango w'abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona mu Rwanda washwyizweho muri 2018.[1]

Intego

hindura

Umuryango wa ROPDB ufite intego zo gufasha, kurinda no guteza imbere abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, kubafasha kwishyira hamwe no guharanira uburenganzira bwabo, kwiteza imbere muri rusange no gufashanya gusohoka mu bwigunge.[2]

Ibikorwa

hindura

Ibikorwa ubu ni ukwigisha abantu bafite ubumuga ku buryo bajya bavugana n'abandi kuburyo buboroheye hakoreshejwe amarenga yo mubiganza, kugerageza kumenyekanisha ururimi, kuko bifasha abafite ubumuga bwo kutabona ntibanavuge guhanahana amakuru hagati yabo ndetse n'abagize umuryango mugari.[2]

Ubushakashatsi

hindura

Ubushakashatsi bugaragaza ko abatuye Isi 0.2 - 2% bafite ubumuga bwo kutabona.[3]

Muri 2018, ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Death Reach bwagaragaje ko mu bantu 167 bafite ubumuga, nta n'umwe wakandagiye mu ishuri.[3]

Ni ubushakashatsi bwakorewe m'Uturere 3 two mu Rwanda.[3]

Kugeza ubu,abafite ubu bumuga bukomatanyije mu Rwanda basaga ibihumbi 3000 ariko abanyamuryango ba ROPDB n’abantu 167.[4]

Reba

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abafite-ubumuga-bukomatanyije-bwo-kutumva-no-kutavuga-barifuza-kwitabwaho
  2. 2.0 2.1 https://panorama.rw/hakenewe-ubushakashatsi-bwimbitse-ku-bafiye-ubumuga-bukomatanyije/amp/
  3. 3.0 3.1 3.2 https://m.imvahonshya.co.rw/?p=36602
  4. https://umuryango.rw/index.php?page=print&id_article=50445