Umurenge wa Murundi
UMURENGE WA MURUNDI
Niwo Murenge munini mu gihugu! Umurenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba ufite ubuso bungana na kilometero kare (km2) 555 utuwe n’abaturage 46 036 babarizwa mu ngo 9 450 batuye mu tugari tune no mu midugudu 43.[1]
Ni umurenge munini cyane kuburyo uruta twinshi mu turere tw’u Rwanda, urugero nk’Akarere ka Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyabihu. Benshi mu baturage batuye uyu Murenge batunzwe n’ubworozi, n’ubuhinzi ku kigero cya 90%. Ubutaka bwinshi buwugize bukaba bugizwe n’inzuri zigera ku 1500 ari naho benshi bahinga[2]
Umurenge wa Murundi uhana imbibi na Parike y’Akagera ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro. Bimwe mu byaha bikunda kuhagaragara harimo urugomo bitewe n’abashumba bamara kunywa inzoga bakarwana.[3]