Umurenge wa Kimisagara

Umurenge wa Kimisagara , ni umwe mu Mirenge icumi igize Akarere ka Nyarugenge. Umurenge wa kimisagara uri mu marembo y’Umujyi wa Kigali kandi uhana imbibi n’Imirenge ya :

Imiturire y'abaturage b'umurenge wa Kimisagara mu mujyi wa KIGALI
Kigali: Iburengerazuba;
Gatsat A : Mu majyaruguru ;
Gitega , Muhima: Iburasirazuba ;
Ny Akabanda na Rwezamneyo : Amajyepfo.

Ufite ubuso bungana na 3.19 km2 n’umubare w’abaturage bangana na 34472.

Ugizwe kandi n’Utugali dutatu aritwo: Kimisagara, Katabaro, Kamuhoza.

Utugari twose tugizwe n’imidugudu 48.

Ingo zigize Umurenge zingana na 7042. Abaturage bagize Umurenge wa Kimisagara batunzwe ahanini n’imirimo ihemba , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.

Kimisagara

Nk’uko Umurage ari ishingiro ry’ubukungu igihugu cyacu giteho byinshi, akwiye gusigasirwa ahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ubumenyi no kurindwa indwara n’ibindi bya muhungabanya.

Kugirango iyi mihigo igerweho ningombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatanga umusanzu we. Umurenge wiyemeje gutanga serivisi nziza kandi zihuse utibagiwe no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere, Akarere n’izindi nzego z’Ubuyobozi zizadufasha kugera ku Ntego.

Ukeneye kumenya Umurenge wa Kimisagara byisumbuyeho wabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa