Umurenge wa Kanyinya

Umurenge wa Kanyinya ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ni Umurenge mushya mu mugi wa Kigali kuko wahoze mu cyari Akarere ka Shyorongi mbere y’ivugururwa ry’ubutegetsi. Umurenge wa Kanyinya ufite ubuso bwa km2 20.60 n’abaturage 9034. Ugizwe n’Utugari dutatu; Taba, Nyamweru na Nzove.

Umurenge wa Kanyinya urimo ibikorwa remezo bitandukanye ari naho dusanga ivuriro rya Kanyinya rwakirirwamo abarwayi ba COVID19

N’ubwo Kanyinya iri mu mujyi wa Kigali, abaturage bayo bafite ubuzima bw’igiturage. Abo baturage barahinga kandi ingufu bakoresha mugutegura ibiribwa ni inkwi.

Muri iyi gahunda y’umwaka umwe, Umurenge uzita kubikorwa bizacyemura ibibazo abawutuye bose bahura nabyo.

Ibi byose kandi Umurenge uzabikora utibagiwe ko bigomba kuba ibikorwa birambye, ni ukuvuga ko mu bizakorwa byose hazitabwa mu kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri kandi hanarindwa amashyamba. Ibindi ni uko isuku izakomeza kuranga abaturage ba Kanyinya kandi nk’uko bizwi ko Umuturage ariwe shingiro ry’amajyambere, hazakorwa ibishoboka byose ngo abaturage barindwe indwara, z’ibyorezo nka SIDA na Malariya kandi banakangurirwe kujya mu bwisungane’mu kwivuza.

Abarwayi ba Covid19 aho bavurirwa mu ivuriro rya Kanyinya

Imishinga izashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka ni iyo kugeza ku baturage amashanyarazi kubaka ishuri ry’incuke, kongera ibyumba 3 ku kigo cy’amashuri abanza cya Nzove n’ibindi . Iyi mishinga izatuma abaturage benshi babona akazi kandi bunguka ubumenyi mu gukora imirimo itandukanye. Bamaze guhembwa, abaturage bazakangurirwa kuzigama, gutegura udushinga duto, maze ibi bizatume bivana koko mu bukene.

Ku bijyanye n’nkiko gacaca uyu mwaka uzarangira amadosiye 1600 y’abaregwa yaramaze kuburanishwa. Uyu mwaka kandi uzarangjra abaturage b’Umurenge wa Kanyinya bafite amashyiga arondereza inkwi. Umurenge ushyize imbere imikorere myiza mu gutanga service vuba kubawugana, Umurenge ukaba usaba inkunga y’ Abawutuye bose ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa.