Umunsi witiriwe mutagatifu Valentin

Amavu n'amavuko

hindura
 
Ifoto igaragaza abantu babiri bari kubaka igishushanyo cy'umutima nk'icyimenyetso cyo kubaka urukundo bafatanyije.

Umunsi witiriwe mutagatifu Valentin (St. valentine's Day) ni umunsi witiriwe uw'abakundana wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka ku isi hose.

Uwo munsi ukaba uhurirana n'umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Uyu munsi wa Mutagatifu Valantini wizihizwa habura iminsi 320 ngo umwaka urangire, ukaba umunsi wa 2 ugize icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka, tariki 14 Gashyantare nii umunsi wa 45 mu minsi igize umwaka.[1]

Inkomoko

hindura

Mu bihe bya kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare wafatwaga nk'ikimenyetso cy'urukundo n'uburumbuke. Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye arizo Zeus na Héra. Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu kubera ukwemera kwabo kwatumye bicwa nk’abahowe Imana n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3. Ahagana mu mwaka wa 300 ku ngoma y’umwami w’abami Claudius wa 2, mbere y'ivuka rya Yezu kiristu.[2] Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.[3]

Murabo batagatifu 3 harimo:

  • Valentin wa Roma: Uyu mu padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, amateka ya Mutagatifu Valantini ahuzwa n’ay’umupadiri wasezeranyaga abasore n’inkumi rwihishwa kuko bitari byemewe, ndetse nyuma byamenyekana akaza kwicwa azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.
  • Valentin wa Terni: Uyu mwepiskopi, nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe.
  • Valentin w’umumaritiri: Nuwo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza.[1]

Uwo Mutagatifu Valantini w'i Roma niwe ufatwa nk'ikimenyetso cy’abakundana, bahereye kuri icyo gikorwa yakoze.

Amateka

hindura

Ku ngoma y'umwami Claudius wa 2 w'umugome (Claude Le Cruel) , abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa bagahera ubwo baherekezanya bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe. Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Claudius yaje guhura n'ikibazo cyo kubura abasore (urubyiruko) mu gihe yari yugarijwe n'intambara ikomeye cyane agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba. Nuko Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze Claudius afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.[2]

Umwami abonye ko abasirikare bahunga urugamba bagiye gusura ingo zabo, yaciye iteka ko abasirikare bose batagomba kujya gusura ingo zabo cyangwa se ko abasore batagomba kujya gushaka abagore. Icyo cyemezo cyari gishingiye ku kuroha Roma mu ntambara abaturage batakundaga. Muri icyo gihe nibwo Valentin wari umusaseridoti wo mu Bwami bwa Roma yiyemeje kubashyingira rwihishwa. Valentin rero yigometse kuri icyo cyemezo kigayitse maze we akomeza kujya asezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare. Umwamii aza kubimenya, ahita akatira Saint Valentin urwo gupfa, ku munsi wo kunyongwa wa Saint Valentin hari tariki 14 Gashyantare, niho umucungagereza umukobwa we yakomeje kwita kuri Saint Valentin kugeza igihe aciwe umutwe. Mbere yo gucibwa umutwe yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.[3]

Nyuma y'ikinyejana cya 20
hindura

Nuko mutagatifu Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux). Kuva icyo gihe tariki 14 Gashyantare uwo munsi wahise witirirwa umunsi w'abakundana (umunsi w'itiriwe mutagatifu valentin).[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-13. Retrieved 2023-02-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/abantu/kubaho/urukundo/ibisobanuro-n-amateka-y-umunsi-wa-saint-valentin
  3. 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-amateka-y-umunsi-w-abakundana-witiriwe-saint-valentin