Umunsi w'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro

Hagati ya 2009 na 2012, Umunsi w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro ( ARDD ) wari ibirori ngarukamwaka byateguwe n’itsinda ngishwanama ku bushakashatsi mpuzamahanga bw’ubuhinzi (CGIAR), Ubufatanye mu bumenyi bw’isi (ESSP), Ishami ry’ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), Ihuriro mpuzamahanga ku bushakashatsi mu buhinzi (GFAR), ihuriro mpuzamahanga ry’abatunganya ubuhinzi (IFAP), n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi kuri politiki y’ibiribwa (IFPRI).

Amateka

hindura

ARRD eshatu za mbere ni iibiganiro byabaye mu nama y’umuryango w’abibumbye y’imihindagurikire y’ibihe (COP15) yabaye mu 2009, 2010, na 2011 i Copenhagen, Danimarike, [1] Cancún, Mexico, na Durban, Afurika yepfo, . Mu mwaka wa 2011, abantu barenga 500 bitabiriye, aho umuhanga mu binyabuzima by’abongereza John Beddington "yerekanye ibikorwa by’ingenzi mu kwirinda ejo hazaza aho ikirere gikabije cy’ibihe gikurikirana ibibazo by’ibiribwa". [2]

Ibirori bya kane byabereye mu nama y’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe iterambere rirambye (UNCSD) - nanone yitwa Rio 2012, Rio + 20, cyangwa Inama y’isi 2012 - yabereye i Rio de Janeiro, muri Burezili . Yakiriwe na sosiyete ishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi muri Berezile (Embrapa) na CGIAR.

ARDD ya gatanu kandi yanyuma, yiswe Ubuhinzi, Ibidukikije, n’imibereho Umunsi wa 5 [3] (ALL-5), yabereye hamwe n’umunsi w’amashyamba mu gihe cy’inama y’umuryango w’abibumbye y’imihindagurikire y’ibihe (COP18) yabereye i Doha muri Qatar .

Muri 2013, iki gikorwa cyahujwe n’umunsi w’amashyamba kugirango kibe Ihuriro ry’isi yose (GLF).

Amashakiro

hindura
  1. "Agriculture and Rural Development Day 2009 Website". www.agricultureday.org. Archived from the original on 2016-11-16. Retrieved 2017-12-16.
  2. "Researchers outline food security, climate change road map". news.wisc.edu. Retrieved 2021-09-23.
  3. "Agriculture, Landscapes, and Livelihoods Day 5". Archived from the original on 2017-09-29. Retrieved 2017-12-16.