Umunsi w' igiti mu Rwanda ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa hibandwa ku kamaro k' igiti mu mibereho ya muntu kandi ukaba n' umunsi washyizweho n' umuryango wabibumbye (UN) [1]

IGITI

Amavo namavuko

hindura

uyumunsi w' igiti watangiye kwizihizwa mu Rwanda hambere abanyarwanda bakawizihiza batera ibiti n' amashyamba ndetse hakabaho n' ibiganiro bisibanura akamaro k' amashyamba mu mibereho y' umuntu.[2]

Ibyakozwen' uRwanda kuri uwo munsi

hindura

U Rwanda kuva rwatangira kwizihiza uwo munsi w' igiti mu Rwanda hakomejwe guterwa ibiti n' amashyamba, akenshi mu miganda ihuza abaturage kandi ukabona ko basobanukiwe n' akamaro k' amashyamba ndetse n' uburenganzira bwabo mu mibanire n' ibidukikije. mu mwaka wa 2019 kuwa 24 ukwakira nibwo umuryango w' abibumbye wifatanyije n' abanyarwanda mukwizihiza uyu minsi kandi hari mu muganda wo gutera igiti mu karere ka Kamonyi, aho umuyobozi w' umuryango w' abibumbye mu Rwanda Fode ndiayeyateye igiti kandi agashimira guverinoma y' u Rwanda ubushake n' umuhate ishyira mu gutera no kubungabungo ibiti n' amashyamba.[3][4]

Akamaro k' igiti mu mibereho y' umuntu.

hindura
 
TREES

igiti n' ingirakamaro cyane, n' isoko y' umwuka duhumeka , isoko y' imvura ndetse igiti cyifashishwa mu mirimo yaburimunsi umuntu akora abanyarwanda ibi barabisobanukiwe nkuko mu mwaka wa 2015 byagarutsweho na minisitire w' umutungokamere BIRUTA Vicentt aho yari yasuye akanifatanya nabatuye akarere ka gatsibo kumunsi w' igiti. aha abaturage bagaragaje ko igiti gikwiye kubungabungwa kandi nababyangiza bagomba gufatirwa ingamba zo kubakebura kuko igiti n' inyungu rusange.[5]

Amashakiro

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/umuryango-w-abibumbye-washimye-uko-u-rwanda-rukomeje-gutera-amashyamba
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/umuryango-w-abibumbye-washimye-uko-u-rwanda-rukomeje-gutera-amashyamba
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/umuryango-w-abibumbye-washimye-uko-u-rwanda-rukomeje-gutera-amashyamba
  4. https://www.flickr.com/photos/govrw/11148884746
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Minisitiri-Biruta-yibukije-abaturage-akamaro-k-igiti