Umujyi wa Kigali ugiye guterwamo ibiti ibihumbi 200

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 mu Mujyi hazaterwa ibiti birenga ibihumbi 200 birimo ibisaga ibihumbi 100 by’imbuto zitandukanye ziribwa kugira ngo iterambere ry’umujyi rirusheho kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Mu 2019 u Rwanda rwesheje umuhigo rwari rwarihaye wo kongera amashyamba akagera kuri 30% by’ubuso bw’igihugu, dore ko ubu ageze kuri 30,4%. Ubuso buteye amashyamba mu Mujyi wa Kigali bwo buracyari buto kuko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uyu mujyi agaragaza ko bungana na 6%.

Intego hindura

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yabwiye RBA ko muri uyu mwaka bateganya gutera ibiti ibihumbi 200 kugira iterambere ry’umujyi ridasiga inyuma ibidukikije.

Ati “Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na hegitari zirenga gato ibihumbi 76. Muri bwo, 32% ni ubutaka buri ku buso navuga ko bukomye ubwo ndavuga ko ari ubuso buteganyijwe bugomba kujyamo, amashyamba, ubuso bugomba kugira ibishanga bibungabunzwe bigakorerwamo icyo biteganya gukorerwamo, ni ubuso bugomba kugira ibyanya by’ubuhumekero bw’Umujyi.”

Yavuze ko bihaye iyi ntego nyuma yo kubona ko ubuso bwa Kigali buteyeho amashyamba bukiri buto ndetse ko hari n’amaze gusaza. Ati “Amashyamba rero dufite mu Mujyi ateye ari ku buso burenga gato hegitari 3600, murumva ko ari nka 5% cyangwa 6%. Muri uyu mwaka dufite gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 100 by’imbuto ziribwa dufite na gahunda yo gutera ibindi biti ibihumbi 100 na none bizashyirwa mu mashyamba azwi yo mu Mujyi wa Kigali dushaka kongera kugarura ubona agenda asaza.”

Muri aya mashyamba azavugururwa harimo ayo ku musozi wa Rebero, Mont Kigali na Jali. Muri iyi gahunda kandi biteganyijwemo ko ibisigara bya Leta biri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nabyo bizaterwamo ibiti.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga muri politike yo kurengera ibidukikije, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ayashaje agasazurwa.

Muri Ugushyingo 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda, aho ibigo byayo n’ibyigenga bihabwa imisozi bizateraho amashyamba bikayakurikirana kugeza akuze hagamijwe gukomeza kwirinda ko amashyamba acika no gukomeza kongera ingano yayo.

Ikigo runaka gihabwa umusozi wo guteraho ishyamba, kikarikurikirana kugeza rikuze ubundi rishyigakirizwa Leta.

Mu rwego rwo gukomeza kurengera amashyamba, Leta iteganya ko 80% by’amashyamba yayo azaba acunzwe n’abikorera mu 2024. Kugeza ubu ubu hegitari 21655 z’amashyamba ya Leta, zingana na 35,58% zimaze kwegurirwa abikorera.

Reba hindura

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-guterwamo-ibiti-ibihumbi-200-birimo-n-iby-imbuto-ziribwa