Umugina ni uruvange rw’ibyatsi biseye babibamo umwayi bikamara iminsi 40 kugeza kuri 45 bibitse ahantu habugenewe kugirango ube ugeze igihe cyo guhingwa.[1][2]

Umugina wibihumyo
Ibihumyo
Umugina
umugina
Umuswa
umugina

Ibigize Umugina

hindura

Mu gukora umugina hifashishwa ibyatsi birimo urubingo, ibigorigori, ibitiritiri, ibishogoshogo by’ingano, iby’umuceri, iby’uburo, iby’ibishyimbo, ibikatsi n’ibikongorwa by’ibisheke n’ibikenyeri by’amasaka. Hifashishwa kandi ifumbire mvaruganda (Urea); Ishwagara n’imashini eshatu harimo isya ibikoresho byavuzwe haruguru, ibivanga ndetse n’ishyira imvange mu mashashi.[3]

UMUGINA MWIZA UWUBWIRWA N’IKI?

hindura

Mbere yo kugura umugina, ni ngombwa kugenzura niba ari mwiza. Umugina mwiza ni uweze (wuzuye), wererana, udafite uburwayi cyangwa indi nenge. Uburwayi ku mugina bugaragazwa n’ibara ry’icyatsi cyangwa se iry’umukara. Umugina ufite aya mabara umuhinzi akwiye kuwirinda kuko unawuteye utakwera ibihumyo.[4]

Amashakiro

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-ibihumyo-burimo-inyungu-kandi-ku-buso-buto-ubuhamya
  2. https://noticefax.com/posts/Ubuhinzi-bw'ibihumyo-1650373792
  3. https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/ambasaderi-wang-xuekun-yagaragaje-uko-ibihumyo-bishobora-gufasha-mu-kurandura
  4. https://umuseke.rw/2022/08/abahinzi-bibihumyo-bari-guhugurwa-ku-buhinzi-butanga-umusaruro-utubutse/