Umuganda ni igikorwa cy'abanyarwanda gikomoka mu migirire n' imigenzereze ya kinyarwanda aho gifite inkomoko mu muco gakondo ku gikorwa cyitwaga "Umubyizi" aho abavandimwe , incuti n' umuryango bishyiraga hamwe bagamije gukorera umwe muri bo igikorwa mu kwikura mu bibazo runaka cyangwa kwihutisha ibikorwa bye . Abanyarwanda rero bafitira kuri iyo migirire , mu 1962 batangiza y' umuganda nk' igikorwa cyo gufasha igihugu mu iterambere.

Umuganda

Amateka y' umuganda mu Rwanda

hindura
 
Gutangiza Umuganda Mu Rwanda
 
Abaturage mumuganda wo kwita kubidukikije

Umuganda watangiye gukorwa mu Rwana muri 1962 ari igikorwa ngaruka cyumweru cyakorwaga n' abanyarwanda bose bujuje imyaka y' ubukure mu rwego rwo gufasha igihugu. Na none kandi waje guhinduka gahunda ya leta muri 1974, ushyirwamo imbaraga gusa abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro k' umuganda mbese bawufataga nk' ibikorwa by' agahato. Mu 1994 ubwo habaga Genocide yakorewe abatutsi, umuganda wavuyeho wongera gubizwaho mu 1998, uza mu isura nshya yo kubaka igihugu cyane ko cyari cyarasenyutse bigaraga. Umuganda uba igikorwa ngaruka kwezi gihuriza hamwe abanyarwanda muri rusange bagamije kugira icyo bikorera mu nyungu rusange. Umuganda waje gushimangirwa kandi wemezwa nk' igikorwa cy' iterambere rusange ry' igihugu mu 2007, kuva ubwo ibikorwa by' umuganda byashyizwemo imbara ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mu gacirofaranga kugirango abaturage basobanukirwe n' agaciro kibyo bakora.[1]

 
Umuganda rusange mu Rwanda

Akamaro k' umuganda

hindura
 
Umuganda mu ikorana buhanga

Mu Rwanda ubu hari byinshi bimaze kugerwaho mubyukuri bimwe muri byo ntibyari kugerwaho hatabaye imbaraga z' abaturage. Urugero twavuga: Imihanda yahanzwe, ibyumba by' amashuri byubatswe, guca amatarasi y'indinganire, hatewe ibiti ku misozi myinshi , hubatswe amazu y' abatishoboye,hubatswe ubwiherero bw'abatishoboye gukora isuku. Kugeza uyu munsi twumva imvugo iteye ishema igira iti: U Rwanda ni gihugu cyambere mu karerek'ibiyaga bigari kirangwamo isuku. Si ibihuha kandi ariko si n'impanuka,si izindi mbaranga zakoreshejwe, oya, ni amaboko y' abanyarwanda muri rusange binyuze muri gahunda y' umuganda. Mu Rwanda baciye nyakatsi n'ibindi, ibi byose tubikesha umuganda. Rimwe na rimwe umuganda abantu bawumva nk'igikorwa gito, bakagiha agaciro gake ariko iyo urebye ibimaze kugerwaho hifashishijwe umuganda ukumva n' indangantekerezo shingiro yawo ni bwo wumva neza icyo umuganda ari cyo ndetse n'impamvu yawo. Kuva icyorezo cya COVID 19 cyakaduka , umuganda wabaye uhagaze , muri uyu mwaka icyorezo kigenje amaguru make ibikorwa by' umuganda byongeye gusubukura hibandwa cyane cyane ku kurwanya isuri ,gusukura imihanda ndetse n' isuku yo mungo no ku mubiri.[2] [3]

Aho ibikorwa by'umuganda bihagaze kugeza ubu

Kugeza ubu abanyarwanda bamaze kwiyumvamo ko gahundab y'umuganda ari imwe mu ndangagaciro nyarwanda.Gukora umuganda rimwe mu kwezi ni inshingano za buri munyarwanda ndetse na buri muturarwanda wese ukorera ku butaka bw'u Rwanda.Muri iki gihe abanyarwanda barimo kwiyubakira ibyasenywe na Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata,1994 bikozwe n'amaboko yabo.Iyo umuganda usoje, abanyarwanda bicara hamwe bakagezwaho gahunda za Leta zibateganyirijwe zirimo kugira akarima k'igikoni, kororera mu biraro amatungo yabo kugirango babone ifumbire, gahunda z'ubuzima babifashijwemo n'abajyanama b'ubuzima muri buri mudugudu, kwizigamira binyuze muri gahunda ya EJO HEZA aho umunyarwanda wese afite ubushobozi bwo kwizigamira ayo afite yose kandi akabikorera kuri telefoni igendanwa ye bwite atavuye iwe mu rugo, gahunda yo kugana ibigo by'imari no kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.Abanyarwanda na none bikemurira ibibazo byabo binyuze muri gahunda y'umuganda aho usanga abagiranye utubazo tw'amakimbirane bafashwa na bagenzi babo mu kubikemura no kubunga.

Abanyarwanda kandi babona umwanya wo kuzuza inzego zabo mu bayobozi bitewe n'uko haba hari abagenda batorerwa inshingano zisumbuyeho cyangwa se izindi mpamvu zitandukanye.

Amashakiro

hindura
  1. https://www.newtimes.co.rw/news/umuganda-returns-what-did-we-miss
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minaloc-yatangaje-igihe-umuganda-usoza-ukwezi-uzasubukurirwa
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-impamvu-umuganda-washyizwe-imbere-y-umunsi-wagombaga-gukorerwaho