Umuco nyarwanda w'umwimerere

umuco

Umuzi w'umuco

hindura
 
Guhamiriza

Kuva kera na kare, uhereye isi yabaho, mu mpande zayo uko ari enye, yemeye kwakira ibintu n’abantu, yemera kwakira ibihumeka n’ibidahumeka, yakira inyamaswa zose n’ibidukikije, ikikira umucyo n’umwijima byombi ibisimburanya uko ibihe bihora bisimburana iteka ryose!  Muri urwo ruhererekane rw’ibihe n’ibindi, ahantu hose hagiye hagaragara ko icyo bamwe bita ikiremwa-muntu, abandi bakacyita inyoko-muntu, cyahanikiye ibindi biremwa byose mu buryo bw’ubwenge, imibereho n’imyitwarire.  Iyi nyoko-muntu yahebuje ibibaho byose umugisha n’ubwenge, bwa bundi yegukanye ubutware bw’isi n’ibiyirimo byose, ibikesha Nyilibiremwa.  Ni muri urwo ruhando rw’ubuzima rusange dusangamo umwihariko w’umuco ku muntu, bigahwana na ya nkongoro ya Dede inyweraho Dede wenyine.

Ubu n'ibindi

hindura
 
umuco

Umuco uzasanga ko ugenda uhinduka uko ibihe bihaye ibindi, bitewe n’ibigezweho bisimbura ibishaje, bimwe bizwi neza ko agaharaye gahabwa agahari, kaharurukwa kagahabwa agahini da! Ariko umuco uvugwa si ugusambira ibyo hirya no hino, ngo ibyo ubonye byose ubiyongobeze utabanje ‘gushungura’, ukeka ko wasakiwe. Ntabwo umuco ari ugupfa kuyora ibyo ubonye wigana ibyo ahandi, bwa bundi ‘urwiganwa rwa mushushwe  rwamaze abana b’imbeba mu rubariro’ kandi ngo n’ingendo y’undi iravuna.  Ahubwo umuco uboneye kandi ushimwa ni uwo kwimenya: ntiwisumbukuruze cyangwa ngo wibonabone, wiyobagize, wiryagagure, wimocamoce. Umuco mu bantu ni ukumenya uko uri n’aho uri, ukiyubaha ndetse ukubaha n’abandi. Umuco ni nk’agati gakubiranye, bene wo bawukwirakwiza aho bari hose, bakishimira uko bameze, bakivuga ibigwi bimwe by’usingiza intwari ahera ku z’iwabo. Ariko byarimbanya, indakuzi ikabuza umugabo kwivuga kandi icyenewabo kikagaruza imfizi urushyi.  None se tubivuge ngw’iki? Ko hariho umuco-nyarwanda w’umwimerere.

Amashakiro

hindura