inyambo
 
Umuco
 
Gukama

Umuco-karande ni uwa ba sogokuru na sogokuruza, ukagenda uhererekanywa, ku buryo benshi bamenyeraho ko “Sogokuru Sanango yapfuye apfuna ivu” binyuze mu nzira ya cya gisakuzo. Umuco-karande ukubiye mu magambo no mu bikorwa, ukarangwa n’imigenzo, imiziro n’imiziririzo. Kabone n’ubwo ‘Kiliziya yakuye Kirazira’, ntibibuza ko habaho imigenzo n’imiziririzo yihariye mu banyarwanda, bigaragarira mu buryo bw’imyifatire mu bantu, mu mibanire yabo n’inyamaswa hamwe n’ibidukikije. Uwo muco-karande ni ukuwukomeza no kuwukomeraho. Icyo tugiye kuvuga ahangaha ni imigenzo ya buri rwego rw’ubuzima n’inzira y’imiziririzo.[1]

Mu rwego rw’ubuzima

hindura

Mu buzima bw’umuntu, habamo inzego eshatu mu banyarwanda: urwego rw’abana, urwego rw’abagabo n’abagore n’urwo abasaza n’abakecuru.

Urwego rw’abana

hindura

Abana bavugwa aha ngaha ni uguhera ku ncuke ukageza ku rubyiruko rw’ingimbi n’inkumi.  Ubusanzwe utarashinga urwe aba abarirwa mu rwego rw’abana.  Kumuha inzoga ni ukumufatira umuheha, mu gisingizo akaba ‘Rwivuruguta mw’ivu rwa mvuye mu bagabo, kuko umugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.

Umwana akura atoba akondo, yegera hejuru akiga imilimo ijyanye n’igitsina cye: abakobwa bagakurikiza ba nyina, abahungu bakigana ba se bakareka kwizingira ku mahururu ya ba nyina. Gutyo abakobwa bakiga guca imyeyo no gukubura.[2][3]

Amashakiro

hindura
  1. https://www.youtube.com/watch?v=R1nfAnWYPxM
  2. https://rugali.com/kwihanira-mu-rwanda-bikomeje-kuba-umuco-karande/
  3. https://www.youtube.com/watch?v=8gyHgoNDWFo