Umubyibuho udasanzwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu byo kuvura umubyibuho ukabije bagaragaje uburyo umuntu ashobora kuwurwanya babifashijwemo no guhindura imirire, gukora imyitozo ngororamubiri.

Uruhinja rufite umubyibuho ukabije.

Abantu bafite umubyibuho ukabije babashije kugabanya ibiro ku kigero cya 10% babifashijwemo n’imiti no guhindura imibereho bari basanzwe babamo.

Ubushakashatsi

hindura

Ikinyamakuru news-medical.net kivuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Atlanta/Georgia mu nama yateranye tariki ya 12 Nyakanga 2022 bwatangaje ko gutakaza ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Ubushakashatsi bushya bwabonye abantu bafite ibiro byinshi hamwe n’abafite umubyibuho ukabije barabashije guta ibiro ku kigereranyo cya 10.6% hejuru y’imyaka 3 kugera kuri 5 babifashijwe no guhindura imibereho bari barimo ndetse n’imirire hamwe no gufata imiti irwanya umubyibuho ukabije.

 
umugore ufite umubyibuho ukabije.

Abakoze ubu bushakashatsi bwamuritswe tariki 12 Nyakanga 2022 mu nama iba buri mwaka, bavuze ko guta ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima zirimo kurinda indwara umuntu zitandukanye ziterwa no kugira umubyibuho ukabije.

Abarwayi 428 ni bo bakoreweho ubushakashatsi mu kigo kigenzura ibijyanye n’umubyibuho ukabije bahabwa ubujyanama bwibanze ku biribwa bigira isukari nke hamwe no gukora imyitozo ngororamubiri.

Uretse ubu bujyanama bahawe n’imiti igabanya umubyibuho ukabije, imiti yemejwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA).

Imiti yakoreshejwe cyane mu kugabanya umubyibuho ukabije ni uwa Metformin Phentermine hamwe na Topiramate, ariko abarwayi ntabwo bari bemerewe kurenza imiti 2 ku munsi.

 
Ibinure biza kunda kubafite umubyibuho ukabije

Abantu bakuze bagera kuri 400 bafite umubyibuho ukabije ni bo bakoreweho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka 3 n’imyaka 5 bahabwaga imiti igabanya umubyibuho ndetse bahabwa n’ubujyanama mu kwirinda ibyago bikururwa n’umubyibuho ukabije.

Intego

hindura
 
umugo ubyibushye

Ubu bushakashatsi icyo bugamije ni ugushyigikira ikoreshwa ry’imiti irwanya umubyibuho ukabije kugira ngo habungabungwe igabanuka ry’ibiro byinshi igihe kirekire barinda abantu kugerwaho n’ingaruka zo kugira umubyibuho ukabije kuko ukururira umuntu indwara kurwara indwara za Cancer, Indwara z’umutima, Guturika k’udutsi two mu bwonko, kudasinzira neza n’izindi.


Ibiwutera

hindura

1. Urya nabi

hindura
 
umubyibuho ukabije

Benshi iyo bumvise kurya nabi bahita bumva kurya indyo nkene, itagira amavuta, nta kanyama nyamara kurya nabi ni ukurya ibidafite intungamubiri no kurya ibifite ibyangiza umubiri cyane.

Muri byo twavugamo;

– Ibirimo amasukari y’amakorano

– Ibibonekamo amavuta menshi

– Ibigurwa bihita biribwa (fast food)

– Ibyongewemo calories nyinshi

 
umubyibuho ukabije

Ibi byose kubirya kenshi ni ukwiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije

2. Ntukora siporo

hindura

Gukora siporo uretse gukomeza umubiri binagufasha gutwika ibinure na za calories ziba zinjiye binyuze mu byo wariye.

Niba ubyuka ujya ku kazi mu modoka, ukagakora wicaye, ugataha mu modoka, ukabaho udakora siporo nayo ni indi mpamvu izagutera kwa kugira ibiro bikabije.

3. Kumara igihe kinini ntacyo ukora

hindura
 
umubyibuho ukabije

Kubera iterambere usanga abadafite akazi bamara amasaha menshi biyicariye bareba filime, bari kuri chat, ugasanga uretse kuba umubiri udakora n’ubwonko nabwo ntibukoreshwa.

Ikigeretseho usanga nanone abo baba bicaye barya utundi tuntu nk’injugu, utunyobwa, anywa imitobe, byose bikajya mu mubiri udakoreshwa. Niyo utakoresha ingufu z’umubiri ugakoresha ibitekerezo naho burya calories ziragenda.

Ariko guhora wiyicariye nabyo byagutera kubyibuha bidasanzwe.

4. Kutonka igihe gihagije

hindura

Umwana wonka bimurinda kuba yazakurana ibiro bikabije. Uzarebe umwana wonka gusa n’utunzwe n’andi mata uzahita ubona ko hari itandukaniro. Iyo rero akuze ntiyiyibuke agendanirako. Ubundi umwana utonse ngo byibuze ageze ku myaka 2 aba afite ibyago byinshi byo kuzagira umubyibuho ukabije.

5. Akoko

hindura
 
umubyibuho ukabije

Nibyo koko n’akoko (genetics) cyangwa imimerere mvukanwa bishobora gutuma ugira umubyibuho ukabije gusa byo byonyine iyo bitajemo izindi mpamvu ntabwo byatuma ubyibuha ngo urenze cyane kandi ushobora kubyitwararika ukaba utagira icyo uba. Urugero rw’imimerere mvukanwa yatera umubyibuho ukabije twavuga ni Prader-Willi syndrome.

6. Indwara

hindura

Indwara zimwe na zimwe nk’imikorere mibi ya thyroid, Cushing’s syndrome nazo zishobora gutera ibiro kwiyongera ku buryo budasanzwe

7. Imiti

hindura
 
umubyibuho

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe, ikoreshwa mu kuvura dépression n’iyivura diyabete ni imwe mu miti ishobora gutera kubyibuha birenze.

Ibindi

hindura

Si ibi gusa. Stress, imyitwarire yawe, aho uherereye, imisemburo yawe uko ikora, nabyo bishobora kugira uruhare mu kubyibuha bikabije.

Suzuma urebe icyaba kibigutera.

Uko wawirinda

hindura

Hari ibintu by’ingenzi umuntu yakora bikamufasha kwirinda kugira umubyibuho ukabije ndetse akarushaho kugira ubuzima bwiza cyane.

1.Kubyuka kare

hindura
 
umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu babyuka kare bibongerera amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije ndetse bakagira n’ubuzima bwiza. Ni byiza kwimenyereza kubyuka kare byibura amasaha 2 mbere y’uko ujya ku kazi.

2. Kurya amagi mu gitondo ( Eat eggs for breakfast)

Nk’uko byagaragajwe n’abahanga mu by’ubuzima cyane cyane ku bijyanye n’indwara y’umubyibuho ukabije bagaragaje ko kurya amagi mu gitondo bifasha umubiri kumererwa neza no kurwanya ibinure.

3.Kunywa ikawa

hindura

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyo muri America cyitwa "American Journal Clinical Nutrition" cyahishuye ko abantu banywa ikawa bafite amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije kurusha abatayinywa.

4.Kunywa amazi

hindura
 
umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwagaragajwe na kaminuza ya "Humboldt" bwagaragaje ko abantu banywa byibura ibikombe bibiri by’amazi mbere yo kurya barangwa no kugira ubuzima bwiza ndetse bikabafasha no kwirinda umubyibuho ukabije.

5. Kugenda ku zuba/kumara umwanya uri kuzuba

hindura
 
umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yitwa "Northwestern University" bwagaragaje ko bantu bamara igihe ku kazuba ka mu gitondo bagira amahirwe yo kwirinda umubyibuho ukabije kurusha abatagera ku kazuba.

[1]

[2]

[3]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abafite-umubyibuho-ukabije-bagira-ibyago-byo-kwibasirwa-n-indwara-zitandukanye-ubushakashatsi
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)