Uko Pulasitike n’amashashi byangiza ibidukikije bigateza Isi ibibazo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike n’amashashi mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.
Ni umwanzuro wafashwe mu 2008 hagamijwe gukumira ingaruka pulasitike n’amashashi biteza mu Rwanda ariko kugeza ubu haracyari ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo ku buryo byatumye intego itagerwaho.
Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego, bamwe mu bikorera bagaragaje ko bagifite ikibazo cyo kubona ibyo bapfunyikamo bisimbura pulasitike
n’amashashi.