Ubworozi bw'amasazi muri Bugesera

Bugesera yatangiye korora amasazi yifashwishwa mu gukora ibiryo byamatungo. nyuma y'uko soya zifashishwa mugukora ibiryo byamatungo nk'ibyinkoko zikomeje kubura abashakashatsi bakomeje gushaka ibisubizo by'ibyabisimbura bigatanga intungamubiri zo ku rwego rwazo. uyu mushinga wokorora amasazi y'umukara yawutangiye muri mutarama uyu mwaka ,aho yashakaga gukemura ikibazo cy'ibiribwa by'amatungo bihenze biturutse kwibura rya soya.[1]

Uko borora amasazi

hindura

bashaka amasazi yumukara bagashaka aho aterera bagafata amagi yayo bakayashyira ahabugenewe agaturaga hakavamo ibintu bimeze nkiminyorogoto ukayagaburira agakura. iyo amaze iminsi 14 bafata afite igikuriro cyiza agashyirwa muri cage asinzira iminsi itandatu agahinduka isazi iguruka, amasazi rero iyo amaze kuguruka ikigabo nikigore birahura bigatuma ikigore gitera amagi.[2][3]

Uko bifashisha amasazi bakora ibiryo byatungo

hindura

Ifu ivangwa nibiryo byamatungo ikorwa muri 80% y'amasazi aba yakuze asigaye agashyirwa muri cage zabugenewe murwego rwogukomeza icyororo.[4]

Indanganturo
hindura

1.https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/bugesera-yatangiye-korora-amasazi-yifashishwa-mu-gukora-ibiryo-by-amatungo

2.https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shira-amatsiko-ku-bworozi-bw-isazi-bukorerwa-mu-rwanda-bwitezweho-kwifashishwa

3.https://www.intyoza.com/2022/12/26/rab-irashishikariza-aborozi-gukoresha-amasazi-yumukara-mu-biryo-byamatungo/