Ubwisungane mukwivuza
Bamwe mu baturage baravuga ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé bituma bumva batekanye kuko mu gihe bahuye n’indwara, bivuza kare batararemba cyangwa ngo bahasige ubuzima.
Ni mu gihe mbere ngo byasabaga kwitabaza imiryango kugira ngo umuntu ashobore kwivuza.
Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze.
Akamaro ka Mituweri
hinduraKugira ngo umunyamuryango wa Mituweri yivuze bitamuhenze , nta kurembera cyangwa kubyarira mu rugo, ntanubwo umuntu ufite Mituweri aba agikorana nabavura magendo, ibyo byose bituma umuturage atera imbere mu buzima bwe kubera ko amafaranga yakabaye atakaza yivuza ayashyira mu bindi bikorwa by’Iterambere.
Intego yo kwishyura Mituweri
hinduraIntego ya Mituweri ni ukugira ngo buri munyarwanda wese ashobore kwishyura mu bushobozi ubwo aribwo bwose uko bungana kugirango inzitizi zibura ry’amafaranga igihe havutse uburwayi ziveho.
ibindi
hinduraAbakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga imisanzu.
Ubwo bwisungane kandi bubaha uburenganzira bwo kwivuriza ku mavuriro yose ya Leta mu gihugu.
Kubera kumenya agaciro ka Mutuelle de Santé, abaturage bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo imisanzu isabwa bayitange ku gihe.
Kuri ubu abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.