Mu nkengero z’Ikiyaga cya Sake mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago ni ho haherereye ‘Sake Beach’ hamwe mu hantu nyaburanga hatunganyirijwe gukorerwa ubukerarugendo hafunguwe muri 2019, hari ubusitani bukora ku mazi y’Ikiyaga cya Sake ku mucanga.[1]

Akamaro

hindura

Uretse ubusitani buhari, kuri ubu hari kubakwa amacumbi, bikaba biteganyijwe ko hazubakwa n’inzu ziberamo inama, umwanya w’imyidagaduro, gushyiraho ikibuga cya Volley ku mucanga, gushyiraho aho abana bidagadurira, na Piscine yihariye ku batinya kujya mu mazi magari y’ikiyaga. Wongeyeho ko ubu uretse abo mu Karere ka Ngoma hari n’abo mu bindi bice baza kuhatemberera no kuhiyakirira, nubwo bakiri bake.[2]

Ibindi

hindura

Akarere ka Ngoma gaherutse gutangaza ko kiteguye gukemura imbogamizi zirimo iz’umuhanda werekeza kuri Sake Beach udakoze neza no kwihutisha uburyo bwo kuhageza amashanyarazi.[1]

  1. 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/ngoma-tembera-ubusitani-bwa-sake-beach-mu-mahumbezi-yikiyaga-cya-sakeamafoto/
  2. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ngoma-tembera-ubusitani-bwa-sake-beach-mu-mahumbezi-yikiyaga-cya-sakeamafoto/