Uburobyi mu Karere ka Rwamagana

Uburobyi, n'umwuga ukorwa n'abanyarwanda benshi baturiye ibice byiganjemo amazi y'ibiyaga. Mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Musha, Muhazi na Munyiginya ifite n’igice cy’amazi y’ikiyaga cya Muhazi nimwe mu mirenge ikorerwamo ubworozi n'uburobyi bw'amafi yororerwa muri kareremba, no muburyo busanzwe. [1]

Imiterere

hindura

Mu kiyaga cya Muhazi hari igice cyororerwamo amafi mu buryo bwa kijyambere ku buryo bayakurikirana umunsi ku wundi, bamwe mu baturage bafite ibyanya mu kiyaga cya Muhazi ni Munyangeyo Themistocles na Roger Shaw.

Ibibazo

hindura

Munyangeyo Themistocles na Roger Shaw bavugako uyu mwuga uhomba iyo habayeho imihindagurikire y’amazi ngo ahanini igira ingaruka ku mafi manini (akuze) kurusha uko yakwibasira amafi mato, ninyuma yaho bahombye amafi agera kuri toni 100 yapfuye azize ihindagurika ry’amazi.[2][3]

Ishakiro

hindura
  1. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/rwamagana-amafi-yo-mu-kiyaga-cya-muhazi-asaga-toni-100-yapfuye/
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/187638/News/fish-farmers-cry-foul-over-delayed-insurance-scheme
  3. https://www.ktpress.rw/2021/07/what-is-behind-dying-fish-in-lake-muhazi/