Ubukungu bw’Urwanda bwariyongereye
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 10% mu Gihembwe cya Gatatu cya 2022
hinduraIkigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 10% mu Gihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, yerekanye ko mu Gihembwe cya Gatatu cya 2022, umusaruro mbumbe wari miliyari 3,583 Frw uvuye kuri miliyari 2,758 Frw mu Gihembwe cya Gatatu cya 2021. Serivisi zatanze 47% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi butanga 24% naho inganda zitanga 21%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yatangaje ko ‘mu mwaka wa 2022 ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka n’ubwo hakiri inzitizi nyinshi zibangamiye ubukungu bw’Isi’.
Yavuze ko ukwiyongera k’umusaruro mbumbe kwatewe ahanini n’umusaruro mwiza wavuye muri serivisi aho umusaruro wa serivisi za hoteli na restaurants wiyongereyeho 90%, serivisi z’ikoranabuhanga ziyongereyeho 34%, iz’uburezi ziyongereyeho 26%, ubwikorezi no gutwara abantu 26%, ubucuruzi budandaza n’uburanguza bwiyongereyeho 20% naho serivisi ziyongeraho 8%.
Mu buhinzi, umusaruro wiyongereyeho 1%, mu nganda wagabanutseho 1%, naho muri serivisi wiyongeraho 17%.
Murangwa yasobanuye ko gusubira inyuma k’umusaruro w’inganda bitewe ahanini n’igabanuka rya 17% ry’ibikorwa by’ubwubatsi.
Ati “Mu nganda harimo n’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, amashanyarazi. Ubwubatsi bwaragabanutse kandi ni urwego rukomeye mu bukungu rufite 8%. Iyo bugabanutseho 17% bihungabanya urwego rw’inganda”.
Yakomeje avuga ko iyo ubwubatsi bwazamutse cyane mu gihembwe nk’iki umwaka ushize ubundi bigasubira hasi, biterwa ahanini no kuba abantu barashoye cyane mu bwubatsi bakabanza gutegereza ngo haboneke abajya muri izo nzu babone kubaka izindi.
Ati “Ikibazo turakibona mu bwubatsi bitewe n’uko umwaka ushize bwazamutse cyane, tubona ari ibisanzwe byo kugira ngo urwego rwiyubake. Ntabwo tubona ko ari ikibazo, keretse bikomeje”.
Murangwa yatangaje kandi ko umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n’imihindagurikire y’ikirere itarabaye myiza.
Ati “Ubuhinzi cyane cyane bujyanye n’ibiribwa dukoresha ntabwo byagenze neza uyu mwaka wose bitewe n’ikirere kitari cyiza”.
Mu buhinzi kandi umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 1% bitewe n’igabanuka rya 7.2% ry’umusaruro wa kawa mu gihe umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 22%.
NISR kandi yatangaje ko umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 5% naho umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi no gutwara abantu wiyongereyeho 26% bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 81% mu gihe ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 17%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu bihembwe bitatu bya 2022, bitanga icyizere ko intego yo kuzamuka 6.8% izagerwaho.
Ati "Bigendanye n’uko ibihembwe bitatu byagenze, birerekana ko tuzagera hejuru ya 6.8%. Umwaka utaha nubwo hari ibibazo bitandukanye mu bukungu bw’Isi, twateganyije ko ubukungu buzazamuka 6.2%".
Mu Gihembwe cya Gatatu cya 2022 umusaruro mbumbe wiyongereyeho 10%, mu cya Kabiri wari wiyongereyeho 7,5% mu gihe mu Gihembwe cya Mbere wari wiyongereyeho 7,9%.