Ubukene Mu Muryango

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko imiryango ibana nabi ikunze guhera mu bukene, kandi ntinitabire gahunda za Leta, ibyo ngo bituma amakimbirane adacika, bagasaba ubuyobozi kurushaho kuyegera bakayigisha.[1]

Umuryango

Ibyo Wamenya kukibazo cy'Ubukene mu Miryango hindura

Bitewe n’uburemere iki kibazo gifite, ubu hasigaye hari gukorwa ubugenzuzi bafatanyije n’inzego zitandukanye muri aka karere kuburyo umugabo wagiye gupagasa mu wundi murenge bamenya amakuru ye kugirango atahashaka undi mugore kandi hari uwo yasize aho asanzwe atuye cyangwa akaba yagira uwo abyarana nawe ari nabyo bituma ubukene butagabanuka mu miryango yabo kuko babyara abo badashoboye kurera.[2]Mu biganiro byahuje abaturage n’abayobozi babo, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abanyamakuru, aho bari bagamije kwigisha abaturage uburenganzira bagomba kugira mu bibakorerwa ariko bakamenya n’uruhare rwabo kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.[3]Aba baturage bagaragaje ko kimwe mu bituma imwe mu miryango ihora inyuma mu iterambere, ku isonga hari  ikibana mu makimbirane itajya yitabira gahunda za Leta bityo no kwitandukanya n’ayo makimbirane bikabananira, basaba ubuyobozi kurushako kubegera bakabaha inyigisho zo kugira imiryango itekanye.[4]Bagize bati turabizi ko hari abaturage bakennye kurusha abandi byaraturutse ku buharike. Twatangiye ubukangurambaga kandi turabukomeje kugirango umugabo anyurwe n’umugore umwe ndetse basezerane mu mategeko kugirango bibarinde kubaharika.[5]

Amashakiro hindura

  1. https://umuseke.rw/2022/05/musanze-amakimbirane-mu-ngo-atera-ubukena-mu-muryango-no-kutajya-muri-gahunda-za-leta/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://umuseke.rw/2022/05/musanze-amakimbirane-mu-ngo-atera-ubukena-mu-muryango-no-kutajya-muri-gahunda-za-leta/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)