Ubuhumbikiro bw’ibiti
2021-2022 buri kagari kazaba kifitiye ubuhumbikiro bw’ibiti.
Intangiriro
hinduraUmukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti, kugira ngo byorohereze abaturage kubibona hafi kandi ku giciro gito ndetse binafashe bamwe kubona akazi.[1][2]
Ubuhumbikiro
hinduraAbayobozi bavuga ko bazi akamaro k’ibiti ariko nanone ngo kubibona ari ingume cyane ko bisaba kujya kubishaka mu buhumbikiro. bAvuga ko amafaranga 50 agurwa urugemwe rumwe rw’igiti ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage, Kubona ibiti ni ukujya kubishaka mu buhumbikiro, igiti kimwe ni amafaranga 50 kandi si buri wese wayigondera bitewe n’umubare ashaka. Bishoboka babiduha ku buntu ariko bakibanda ku by’imbuto kandi na byo byera vuba kuko ibyo tubona ni ibikurira igihe kirekire”.[1]
Akagari
hinduraku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na Tubura, hazashyirwa ubuhumbikiro bw’ibiti kuri buri kagari. buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro, abaturage bazabona akazi batunge imiryango yabo mu buryo bwa Himo, babone ibiti hafi yabo kandi hazibandwa ku biti by’imbuto bifuza cyane, Avuga ko kugira ngo ibiti biterwa bikure neza kandi n’abaturage babishishikarire ndetse binaboneke ku giciro kibereye buri wese bagiye kubegereza ubuhumbikiro bwabyo.[1]