Ubuhinzi mukarere ka rwamagana

Akarere ka Rwamagana nikamwe muturere tugizwe nigice kinini cy' ubuhinzi nubworozi mubihingwa byinshi bahinga harimo ibigori, ibijumba ,ibishyimbo umuceri,Urutoki,imbuto,ndetse nibindi byinshi nkuko bizwi ko ubuhinzi bujyana nubworozi akarere ka Rwamagana ni kamwe muturere tworora inka nyinshi .

Abahinzi bo mu bishanga byo mu Karere ka Rwamagana bamaze gukuba kabiri umusaruro w’umuceli, nyuma yo kwegerezwa uburyo bugezweho butuma bahinga igihe cyose, nta bwoba ko impeshyi ishobora gutuma batabona amazi ahagije.

Ni igikorwa cyashobotse kubera umushinga WAMCAB, wavuguruye ibyuzi bifata amazi (dams) wubaka n’ikindi gishya, ukora n’imiyoboro igeza ayo mazi mu byanya byuhirwa bya Bugugu, Cyimpima, Gashara na Cyaruhogo. bakemezako ntakabuza uyu mushinga uzagirira igihugu akamaro kandi ibyo bigatuma umusaruro wiyongera ukanazamura imibereho myiza y'abaturage .

amashakiro

hindura