Ubuhinzi bw'icyayi mu karere ka Nyamasheke
Niyibizi Azalias umuyobozi w'uruganda wungirije utunganya icyayi rwa Shagasha, avuga ko nyuma y'iminsi abahinzi babagezaho icyifuzo cyo kujya babaha icyayi ngo bafashe icyemezo cyo kuborohereza ku kibona aho bazajya bazajya bakibagurishaho kugira ngo bajye bumva uburyohe bw'icyayi bahinga. ati' Hamwe nicyo kubazo cy'uko abahinzi bagenda bageza ibibazo byabo ku ruganda, Uruganda rwicaye hamwe rufata gahunda rw'umvikana n'abahagarariye abahinzi. baraza buri kwezi kutabaha icyayi bakagifunga hanyuma bakagicuruza ku bahinzi no kubaturage baturiye uruganda.[1]
Abahinzi batandukaye banejejwe n'icyo cyemezo kuko ngo bagorwaga no kubona icyayi cy'iwabo ngo bumwe uko kimeze kandi ari bo baba bagize uruhare mu kugira ngo kiboneke, nk'uko undi witwa Nzayisenga Emmanuel abivuga.[2]
icyo abahinzi babivugaho
hinduraAti'' icyayi cyacu kiraryoha cyane dusanzwe tujya kukinywa mu ma hotel y'ikigari iyo ugiye kunywa icyayi ushaka kunywa icyayi cyo mu Rwanda ukigura ibihumbi bibiri, kuba nanjye nakinywa hano mu cyaro iwacu ntabwo bingana no kujya ku kinywa mu ma hotel, ubu rero noneho nzajya kunywa nshire inyota kubera imiyoborere myiza.[3]
Amashyakiro
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/icyayi-cyoherezwa-mu-mahanga-cyazamutseho-73
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abahinzi-b-icyayi-bo-mu-turere-twa-nyamasheke-na-rusizi-basigaye-banywa-icyayi-biyezereza
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Icyayi-cyu-Rwanda-gikomeje-kuzamuka-ku-isoko-mpuzamahanga