Ubuhinzi bw'ibinyomoro

ibinyomoro

Gutegura umurima w'ibinyomoro hindura

Gutegura umurama hindura

Umurama cyangwa ingemwe z’ibinyomoro ugomba kuva ku biti bitarangwaho uburwayi. Birabujijwe gutera ingemwe zavuye ku murama uva ku biti birwaye kuko iyo uteye bene izo ngemwe zikunze gukwirakwiza uburwayi.[1][2][3]

Gutegura umurama uzatanga ingemwe Mu guhitamo aho umurama w’ibinyomoro uzaturuka ni ngombwa kwitondera ibi bikurikira : Hitamo igiti cy’ikinyomoro kitagaragaza ubur-wayi na buke cyakuze neza cyera imbuto nyinshi kandi nini.

 
Ikinyomoro

Sarura imbuto z’ibinyomoro zeze neza zidafite ubusembwa zahishije neza Mbere yo kuzikata banza uzironge mu mazi arimo Jik (urugero 1 rwa Jik mu ngero 3 z’amazi) cyangwa amazi arimo umunyu w’igisoryo. Ibi byica indwara zaba ziri ku gishishwa cy’inyuma . Satura imbuto z’ibinyomoro mo kabiri uvanemo imbuto zivanze n’umutobe ukoresheje ikiyiko. Hanyuma ubishyire mu icupa ripfundikirwa won-geremo amazi upfundikire, hanyuma uhugutisha imbuto (ubuhwa) zivanze n’umurenda, Imbuto zimaze guhuguta zirongwa mu mazi arimo javeli (5%). Imbuto umaze kuronga zishyire mu gacucu mu ibase cyangwa mu gatambaro gasukuye uzishyire mu gacucu ku buryo zikamukamo amazi. Ibyo birangiye umurama uragosorwa.Umurama ubonetse ushobora guhita uhumbikwa cyangwa ukabikwa ahantu hahehereye.[1]

Imbuto zibikwa ahantu hahehereye mu mabaha-sha y’impapuro ariko nturenze amezi 3 utarazitera kuko iyo arenze ntizimera kubera ko ubushobozi bwo kumera (pouvoir germinatif) bw’umurama bugenda bugabanuka cyane.[1][4]

Gutera no kwita ku binyomoro hindura

 
Umurima w'ibinyomoro

Umurima mushya w’ibinyomoro ushyirwa kure y’umurima ushaje bishobotse hagashyirwaho uruzitiro rw’ibiti (haie vive) rutandukanya iyo mirima yombi.Ni ngombwa gutera ingemwe z’ibinyomoro igihe imvura itangiye kugwa kugira ngo bishobore gufata neza. Ibi bikorwa mu kwezi kwa nzeri n’ukwakira. Ibinyomoro biterwa mu mirongo bitandukanyijwe n’intera iri hagati ya m 1 na 1,5 m hagati y’igiti n’ikindi na metero 4.5-5.0 hagati y’umurongo n’undi. Iyi ntera ituma ibinyomoro bidacucikirana mu murima kandi igabanya ikwirakwiza ry’indwara kandi ituma gutera umuti byoroha.Ku ntera ya metero 1.5 hagati y’igiti n’ikindi na metero 4.5 hagati y’imirongo haterwa nibura ingemwe 1450 kuri hegitari. Hashyirwaho ifumbire ingana na garama 80 za NPK 17-17-17 n’ibiro 30 by’ifumbire y’imborera ku giti.[5][6]

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku binyomoro hindura

Indwara n’ibyonnyi hindura

Ikibazo gikunze kugaragara cyane mu binyomoro ni indwara yitwa powederly milew iterwa na mi-korobe zo mu bwoko bw’ubuhumyo zitwa Oidium sp bikagabanywa no gutera insecticide ivanze n’is-abune cyangwa imiti ikomoka kuri neem. Hari kandi inzoka z’ibihingwa (nematodes iterwa n’inzoka yitwa Meloidogyne sp), root rot (kubora kw’imizi) cyangwa crown rot iterwa na phyo-tophthora sp) no kuraba biterwa na pseudomonas solanacearum.Kwita neza ku murima uteyemo ibinyomoro big-abanya izi ndwara.[5][7]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://umutihealth.com/ibinyomoro/
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ibinyomoro-imbuto-zirinda-zimwe-mu-ndwara-zikomeye-cyane
  3. https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/uburyo-ikirumugabo-yatejwe-imbere-abikesha-ubuhinzi-bw-ibinyomoro
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. 5.0 5.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/akijijwe-n-ubuhinzi-bw-ibinyomoro-nyuma-yo-gusaba-akazi-inshuro-41-akakabura
  6. https://yegob.rw/akamaro-gahambaye-ko-kurya-ibinyomoro-buri-munsi/
  7. https://www.youtube.com/watch?v=7S1cUs23fh4