Ubuhinzi bw'ibijumba
Intangiriro
hinduraAbahinzi b’ibijumba bya kijyambere bifite imbere hafite ibara rya ‘orange’ bikungahaye kuri vitamine A, bavuga ko ibyo bijumba bikunzwe ndetse ko batangiye kubibonera n’amasoko ku buryo babyitezeho ubukire.[1][2]
KOTEMU
hinduraIbyo ni ibitangazwa n’abahinzi babyo bo mu karere ka Rulindo, bibumbiye muri koperative yitwa KOTEMU ikorera mu murenge wa Bushoki, bakaba bamaze igihe babihinga ariko bibagora kubona imbuto. Gusa ubu ngo byarakemutse babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku bijumba (CIP).[1]
Imbuto
hinduraImbuto z’ibijumba bahinga ziratandukanye, harimo iyitwa Gihingumukungu, Terimbere, Vita, Ukerewe ndetse n’inshyashya nka Kabode, Mafuta na Kakamega, bakaba bazituburira mu tuzu twabugenewe (Net tunnels) mbere yo kuzihinga mu mirima isanzwe.[1]
Amashyakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 Jean Claude Munyantore: Bizeye ubukire ku buhinzi bw’ibijumba bikungahaye kuri vitamine A, 30-08-2019, Kigali Today
- ↑ https://kubahonet.com/tag/ubuhinzi-bwibijumba/