Ubuhinzi bw'apuwavuro
IRIBURIRO
hinduraPuwavuro ni urusenda rudakaze ruzwi ku miterere yarwo isa n’inzogera, kuba rutifitemo uburure (Capsaicin) bituma rutagira ubukana nk’ubw’urundi rusenda. Puwavuro z’ubwoko butukura n’izisa n’idoma zigira agasharire gake naho izisa n’umutuku, izisa na oranje ndetse n’iz’umuhondo zigiramo uburyohe. Puwavuro ziri mu bwoko bw’imboga zihingwa umwaka wose zikaba mu muryango w’ibihingwa byera byabanje kurabya (Solanacaea). Mu butaka burumbuka, puwavuro zigira uburebure buri hagati ya m 1.0 -1.5. Igiti cya puwavuro kigira imizi migufi cyane kandi ikomeye bihagije igifashaigiti gukomera mu butaka. Puwavuro yeze igira ubuhwa bwinshi imbere.[1][2]
AMOKO YA PUWAVURO
hinduraPuwavuro ni igihingwa cyo mu bwoko bw’urusenda gihingwa igihe cyoae mu mwaka. Puwavuro zeza imbuto zifite amabara atandukanye harimo iz’umutuku, umuhondo, oranje, icyatsi kibisi n’idoma. Puwavuro rimwe na rimwe zibarirwa mu bwoko bw’urusenda rudakaze cyane zikitwa urusenda rutarrura.[1][3]
Ingero z’amoko amwe n’amwe ya puwavuro
hinduraDouble Up.
hinduraNi ubwoko bwa puwavuro burumbuka cyane, bwavuye ku mvange y’amoko atandukanye, bukunda guhingwa mu mirima migari. Imbuto zazo ziba zitsindagiye kandi zisa zose, zikagira hafi nka cm 10 x10, zihisha zitinze, ari ko zigenda zihinduka umutuku tukutuku bituma zigaragara neza mbere yo kuzipakira ari nke no kuzipakira ari nyinshi. Mu rubuto imbere haba hegeranye rukomeye ku buryo gusarura bwa mbere bigira umusaruro utubutse. Ubu bwoko bufite ubushobozi bugereranyije bwo guhangana n’indwara zitera ibibara ziterwa na mikorobi zo mu bwoko bwa 1, 2 n’ubwa 3. Umusaruro wazo uba mwiza mu gihe kirekire zishobora kwera.[4][5]
Capsicum Victory F1
hinduraUbu bwoko bwa puwavuro ni ubwoko bukunda igihe cy’ihinga gishyushye. Ubu bwoko bwa puwavuro bukungahaye ku bintu bisukura umubiri (antioxidants) bituma umuntu agumana ubuzima buzira umuze. Bukize kandi ku munyu wa Potasiyumu utuma umuvuduko w’amaraso ujya ku gipimo cyiza kandi zifitemo intungamubiri z’imizi/ibikatsi (fibres). Imbuto za puwavuro zimera mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 zitewe.[6]
Puwavuro z’umuhondo
hinduraNi puwavuro z’ibara ry’umuhondo, zifitemo isukari, zifite igishishwa kinini, zifite intungamubiri kandi ibara ryazo rituma zigaragara neza mu mboga mbisi. Ni nziza kuzirya bisanzwe cyangwa kuzirya ari mbisi. Ibiti bya puwavuro z’umuhondo biba
binini bityo bisaba ko bishingirirwa cyane cyane iyo byezeho imbuto nyinshi. Puwavuro z’umuhondo ziba ari icyatsi kibisi zigatangira kuba umuhondo guhera ku minsi 70 kugeza kuri 80.[7]
Puwavuro zisa n’ibara ry’icunga
hinduraPuwavuro zisa n’ibara ry’icunga ni ubwoko bw’imvange buryoha cyane, iyo zeze ziva ku ibara ry’icyatsi kibisi zigahinduka oranje isa na mandarine. Izi puwavuro zigira igishishwa gikomeye zikanagira ubushobozi bwo gusukura umubiri. Ni bwo bwoko buryoha cyane mu moko yose ya puwavuro z’amabara. Ishobora gukoreshwa mu isupu y’inyanya, mu mboga mbisi, cyangwa igatekwa bisanzwe mu bindi biribwa. Ibiti bya puwavuro za oranje bibasha guhangana n’indwara y’ububembe buterwa na virusi y’itabi.[8]
Gutegura umurima wo guhumbika puwavuro
hindura-Uko bikorwa:
hindura- Gutema ibihuru
- Gutegura ubutaka
- Kwegeranya ibikoresho bikenewe no guhitamo umurama ufunze kandi wujuje ubuziranenge
- Kuvanga neza ifumbire mu butaka
- Gupima ingero z’ubuhumbikiro n’inguni zazo
- Guhinga neza ubutaka bufumbiye no kubuzamura byibura kugera kuri cm 30 z’uburebure no kuburinganiza
- Gutangira impande z’ubuhumbikiro bakoresheje ibiti, imitumba y’insina cyangwa amashami y’ibiti
- Guca imirongo igororotse itambitse hakurikijwe intera yemewe
- Gutera witonze umurama wa puwavuro ku ntera itandukanyijwe na cm 1-2 (urugero rureshya n’urugingo rw’urutoki) nyuma ukarenzaho agataka gake
- Kuvomerera ubuhumbikiro ku buryo buhagije
- Gukora indi mirimo yose isabwa mu buhumbikiro nko kubagara no kurwanya ibyonnyi, kwicira mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’ingemwe ibyo bigakorwa ingemwe zaramaze kumera neza.
- Kubakira ubuhumbikiro ngo haze igicucu kirinda ingemwe kononekara kubera umuyaga cyangwa ibitonyanga biremereye by’imvura
- Gutwikira ubutaka bakoresheje utwatsi duke nyuma yo guhumbika ariko tugakurwaho vuba bishoboka igihe umurama utangiye kumera tukazakoreshwa mu gusasira.
- Kureka ingemwe zigafata bagabanya kuvomerera kenshi banagabanya isakaro mu byumweru 1-2 mbere yo kugemura kugira ngo ingemwe zikomere.[9]
Gutegura umurima
hinduraNi ngombwa guhitamo ahantu hari umurima wayoborewe amazi neza kandi udaheruka guhingwamo imbuto zo mu bwoko bw’ibihingwa birabya mbere yo kweramu gihe cya vuba.[9]
Gutegura umurima
hinduraNi ngombwa guhitamo ahantu hari umurima wayoborewe amazi neza kandi udaheruka guhingwamo imbuto zo mu bwoko bw’ibihingwa birabya mbere yo kweramu gihe cya vuba.
Gutwikiriza ibishishwa by’umuceri mu murima bagiye guteramo mbere yo guhumbika ndetse no kuzamura umurima ho nka cm 15 z’uburebure kugira ngo byorohe kuyoboramo amazi bigabanya ibibazo by’indwara zishobora guturuka mu butaka. Umurama uterwa ku mirongo utandukanyijwe na cm 6. Ubutaka butwikirizwa agafumbire gake kanoze cyangwa isaso y’ibishishwa by’umuceri.
Puwavuro ziterwa mu buhumbikiro kugira ngo zizamuke vuba zinakure vuba. Ni byiza gutera umurama wujuje ubuziranenge kugira ngo umusaruro uzabe mwiza. Nyuma ingemwe zigemurirwa mu murima wateguwe. Umurima wigiye hejuru utuma kuyobora amazi mu murima byoroha. Umurima ushobora gutegurwa mu buryo bwinshi. Mu turere tumwe na tumwe imitabo ikorwa ku buryo busanzwe ifite ubugari bwa m 1 n’imiyoboro ya cm 50 z’ ubugari. Uburebure bw’umurima buterwa n’igihe cy’ihinga: cm 20 mu gihe cy’izuba na cm 35 mu gihe cy’imvura.
Isaso ikozwe mu bishishwa by’umuceri cyangwa mu bindi bimera ikoreshwa batwikira ubutaka. Akamaro k’isaso ni ukugumisha ifumbire mu butaka, kugumisha ubuhehere mu butaka no kugabanya kumera kw’ibyatsi bibi.[10]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/puwavuro-ikoreshwa-nk-ikirungo-ikize-kuri-vitamine-c-kurusha-amacunga-ubushakashatsi
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-ibihumbi-40-bagiye-gufashwa-guhinga-kijyambere-imboga-n-imbuto-mu
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/ngoma-hatashywe-umushinga-wo-kuhira-imyaka-hifashishijwe-imirasire-yizuba/
- ↑ https://web.archive.org/web/20230226202711/http://www.ehinga.org/kin/articles/green_pepper/crop_management
- ↑ https://www.isangostar.rw/france-leta-yahagaritse-itegeko-rikumira-gupfunyika-imbuto-nimboga-mu-mashashi
- ↑ https://www.ubuzimainfo.rw/2022/11/dore-akamaro-9-ko-kurya-puwavuro-ku.html
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=d0sZA3BXXd4
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 9.0 9.1 https://web.archive.org/web/20230225140942/https://umutihealth.com/poivron/
- ↑ https://rwandamagazine.com/ubuzima/article/ibintu-ukwiriye-kujya-witaho-buri-munsi-niba-ushaka-kwirinda-diyabeti