U Rwanda rufite urubyiruko rw’abakoranabushake miliyoni 1,9

Amateka ya Kiliziya ya Rwamagana yubatswe n'umuganda, umutware akikorera amatafari ku mutwe

hindura
 
Kiliziya yi Kabgayi


Tariki ya 5 Gashyantare 2024, Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yitiriwe Umwamikazi w'imitsindo, yujuje imyaka 105 imaze yubatswe n'imiganda y'abaturage bari bayobowe n'umutware w'u Buganza wanatunze amatafari yubakishijwe

Imyaka ibaye 103 Paruwasi ya Rwamagana ibonye izuba (1919-2024 ). Iyo paruwasi yagize umugisha wo gusengerwamo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri 2009, umwami Rudahigwa nawe yayisuye inshuro 10 zose ndetse yubatswe mu bikingi byahoze ari iby'Umutware watwaraga Ubuganza Francisco Rwabutogo wanikoreye amatafari yayubatse.

Paruwasi ya Rwamagana yashinzwe kuwa 5 Gashyantare 1919 na Musenyeri Jean Joseph Hilt, maze iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo. Padiri Léon Delmas wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Misiyoni ya Kigali, yari yarashinzwe mu mwaka wa 1913, ubu ni Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille), niwe watumwe kurambagiza Ubuganza maze atanga raporo yatumye Musenyeri Hiriti afata icyemezo cyo gushinga Misiyoni ya Rwamagana ubu imaze imyaka 103.

 
Kiliziya
 
Paruwasi ya Rwamagana

Paruwasi ya Rwamagana Tariki 21 Nzeri yizihije yubile y'imyaka 100 icyo gihe yari ifite Intego yagiraga iti “Muryango w’Imana, ‘Turabinginze mu Izina rya Kristu: Nimureke Imana ibigarurire.”’(2Kor 5, 20b).

 
Rwamagana

Abakiristu ba Rwamagana mu myiteguro ya Yubile yamaze umwaka wose baranzwe Kugira ubumwe bushingiye ku bavandimwe bwa gikristu; Kurangwa n’ubufatanye mu rukundo n’ubwitange mu ngo no mu Miryango-Remezo; Gushimangira ubufatanye bw’Abasaserdoti, Abihayimana n’Abalayiki mu kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya ya Kristu, baha Kiliziya umwanya w’ibanze mu kuyiteza imbere;

Kiliziya.

Kureka urukundo rwa Kristu rukaduhihibikanya tukitangira Iyogezabutumwa rigamije kunga abantu bishingiye ku mugenzo mwiza wo gusaba imbabazi, kuzitanga no guhimbaza ubwiyunge bwagezweho; Kwihatira gukora ubukangurambaga ku Bakristu b’ibyiciro byose bakita ku nshingano z’ubukrsistu muri rusange n’iz’Umunsi wa Nyagasani;

Bityo Misa igakundwa ikitabirwa n’Abagatolika bose igahimbazwa neza, ikubaka imitima, ikubaka Umuryango w’Imana kandi igasozwa no kujya mu butumwa bwo kogeza Ingoma y’Urukundo-Ukuri-Ubugingo-Ibyishimo-Ubutabera n’Amahoro bahereye mu ngo no mu Muryango Remezo.


Mu mwaka wa Yubile amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo irindwi n’ebyiri Magana atanu (72, 550,800 frw) yakusanyijwe n'abakirisitu bavugurura Kiliziya yubatswe 1933.

Iyo kiliziya yavuguruwe yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1933, ibikoresho bikaba byari byaratangiye kwegeranywa mu mwaka wa 1931. Ibuye ry’ifatizo ry’iyo kiliziya ryahawe umugisha kuwa 30 Mata 1933 Mgr Léon Classe Musenyeri akaba ariwe wahisemo ahubakwa iyo kiliziya anatanga igishushanyo mbonera cyayo. Padiri Privat wari i Zaza niwe wari umwubakisha mukuru; iyo kiliziya yatashywe tariki 4 Ukuboza 1934.

 
Paruwasi ya Kabgayi

Mu kubaka iyo Kiliziya hari ababigizemo uruhare rukomeye harimo uzwi cyane Umutware Fransisko Rwabutogo wabatirijwe i Kabgayi kuwa 2 Nyakanga 1927 maze ahabwa izina rya Fransisko wa Sales, akomezwa kuwa 10 Nyakanga 1927.

Umutware Rwabutogo yubakwa ry’iyo kiliziya yarigizemo uruhare rukomeye: Ubwo yabwiye ingabo ze ngo zifashe kubaka kiliziya. Rubanda ruciye bugufi rwemeye nta guseta ibirenge gutanga imiganda, ariko abakomeye barabyanga ngo ntibashobora kwikorera amabuye cyangwa amatafari no kwisiga ibyondo n’imikungugu, Rwabutogo abyumvise yafashe ingata ashyira ku masunzu ye ku mutwe yikorera amatafari afatanya na rwa rubanda rugufi.

Ba bandi babisuzuguye bagira isoni babona ko ishyano riguye maze barakenyera batunda amabuye n’amatafari kugeza inyubako ya kiliziya yuzuye” Hari byinshi Rwabutogo yakoze bigaragaza ubukristu bwe budashidikanywa harimo no kuba yaraherezaga  amaturo mu Misa z’iminsi Mikuru nka Noheli, Pasika, Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagafu.

“Umutware Francois Rwabutogo ku minsi mikuru yaraherezaga, akayobora abatwara amatara mu gihe cya consécration.  agafatanya n’ibisonga bye byarimo uwitwa Ruhorahoza  Gérard wari su  shefu i Nyarusange, Ndaruhutse Bernard wari su shefu, Rugumire  Antoine wari S/ chefu ya Nyarubuye na MUtsinzi Michel su shefu wa Nkomangwa. Ku minsi mikuru ikomeye yaherezaga hamwe n’ibisonga bye ndetse ku matangazo ya Misa nkuru bandikagaho ngo abazahereza ni "Abatware".

Francois Rwabutogo kandi yanditse igitabo ku Isakaramentu ry’ugushyingirwa kitwa Ugushyingirwa Gutagatifu, gakubiyemo Inama zerekeye abasore n’abakobwa bashaka guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.

Umutware Rwabutogo mu rwego rwo kumushimira uruhare rw’indashyikirwa yagaragaje mu kurwanira ishyaka Kiliziya, Papa Piyo wa XII yamushyize mu rugaga rw’abalayiki b’imena baba baragize uruhare muri Kiliziya mu kuyirwanira ishyaka, mu kuyirengera no mu bindi bikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, urwo rugaga rwitwa «Chevalier de l’Ordre Pontifical de Saint Sylvestre ». Umudari w’ishimwe ujyana no kumushyira muri urwo rwego yawambitswe ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kamena 1940 i Rwamagana ari ku Cyumweru.

Umwami Mutara wa III Rudahigwa, wabatijwe kuwa 17 Ukwakira 1943 agahabwa izina rya Charles Léon Pierre  nawe yagize uruhare mu kubaka kiliziya ya Misiyoni ya Rwamagana. Mu mwaka wa 1933 mu gihe Abamisiyoneri bubakaga kiliziya ya Misiyoni ya Rwamagana, umwami Mutara yabigizemo uruhare rukomeye. Musenyeri Mgr Classe ubwe abitangamo ubuhamya avuga ko " Umwami Mutara wa III Rudahigwa yemereye Abamisiyoneri ba Rwamagana gutema ibiti[1] bigera kuri 300 "

Rusatira Védaste  mu gitabo " yise sous la direction du Dr BYANAFASHE Déogratias, LE BUGANZA SUD ET LA MISSION CATHOLIQUE DE RWAMAGANA (1919-1945, Mémoire présenté en vue de l’obtention du grade de Licencié en Histoire, Université Nationale du Rwanda, p 60

Ibyo biti, byari biri mu bikingi bya Rwabugiri, byari byubashywe cyan enta washoboraga gupfa kubitema. Umwami Musinga we yaranabiziriraga cyane kuko bitashoboraga no kugurishwa. Uwihaga kubitema yashoboraga no kuhatakariza ubuzima.Nkuko bigaragara mu Gitabo cya Musenyeri Classe  " Ils trébuchaient dans les ténèbres ." urupapuro rwa  155 kugeza ku rwa 156.

Ikindi ni uko Umwami Mutara atahwemaga gusura Misiyoni ya Rwamagana nk’uko igitabo cy’ubuzima Misiyoni ya Rwamagana kibigaragaza, hagati y’umwaka wa 1931 n’umwaka wa 1945, Mutara Rudahigwa yayisuye misiyoni ya Rwamagana inshuro zigera ku icumi zose.

Mu gihe hatahwaga Kiliziya, Umwami Mutara wa III RUDAHIGWA n'Umugabekazi bitabiriye ibirori byo kuyitaha ndetse Tariki ya 21 Mutarama 1947,  Papa Piyo wa XII yamwambitse umudari  w’ishimwe uhabwa Abalayiki bakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa, babaye abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo, ashyirwa mu rugaga bita  “Chevalier de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand".

Iyo kiliziya yubatswe mu mwaka wa 1933, ikaba iherutse kuvugururwa muri iyi Yubile, Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, ubwo yari yaje gusengera muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana ku munsi Mukuru wa Noheli muri 2009, yageneye inkunga abakiristu ba Paruwasi Gatolika yo gutunganya imbuga ya Kiliziya hashyirwaho amapave ndetse kigashyirwaho uruzitiro rukomeye, icyo gihe Igitambo cya Misa cyatuwe na Mgr Bahujimihigo Kizito wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, paruwasi ya Rwamagana yayoborwa na padiri n'uwari padiri Mukuru Ntaganira Cyprien.

Misiyoni ya Rwamagana yagiye ibyara Amaparuwasi ayikomokaho iya mbere yabaye iya Kiziguro yashinzwe mu 1930.Kiziguro  ubu ni Paruwasi ibarizwa muri Diyosezi ya Byumba, yashinzwe ibyawe na Misiyoni ya Rwamagana, ikaba ariyo mfura muri Paruwasi zabyawe na Paruwasi ya Rwamagana.

Tariki 11 Ukwakira 1930, nibwo Padiri Soete yahawe ubutumwa bwo kuba umukuru wa Misiyoni nshya ya Kiziguro kandi ahabwa ubutumwa bwo  gushinga iyo Misiyoni. Ku itariki ya 13 ukwakira 1930, Padiri Soweto yagiye i Kiziguro ajyanye n’abafundi ba Misiyoni ya Rwamagana ajya kuhubaka inzu y’ibyumba 3 igenewe gufasha abamisiyoneli bagomba gukora  ubutumwa muri Misiyoni nshya ya Kiziguro. Kuwa 10 Ugushyingo1930, Misiyoni ya Kiziguro yahawe undi mupadiri, waturutse i Kabgayi, ajya  gufasha Padiri Soeto, ari we Padiri Pauwels.

Misiyoni ya Kiziguro nayo yaje kubyara Paruwasi ya Rukara ibarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Mu mpera z’umwaka wa 1963, abakirisitu bamaze kugaragaza ko bifuza Paruwasi kubera ingendo ndende bakoraga, uwari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Innocent Gasabwoya yasabye abakirisitu gutangira kubaka Kiliziya n’amacumbi y’abapadiri. Nyuma yaho Umwepiskopi yashinze Padiri Ludoviko Piye (Louis Pien) wabarizwaga muri Paruwasi ya Kiziguro kuyitaho no kujya ahasomera Misa ku cyumweru.

Mu mwaka wa 1965 inyubako zari zimaze kuzura nibwo hakozwe umunsi mukuru wo gutaha Kiliziya. Icyo gihe  nibwo Paruwasi ya Rukara yashinzwe ku mugaragaro, iragizwa Mutagatifu Faransisko Saveri (Saint François Xavier).

Paruwasi ya Rukara nayo iritegura kubyara Paruwasi ya Nyakabungo, ubu Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo akaba yarayihaye umupadiri uyitaho ku buryo bw’umwihariko.

Paruwasi ya Musha yashinzwe mu 1969 , ubu ni Paruwasi ibarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, yabanje kuba imwe muri sikirisali zari zigize Misiyoni ya Rwamagana, igihe hatangiye inzego za Diyosezi yari iyo muri Arkidiyosezi ya Kabgayi. Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe mu mwaka wa 1969 ibyawe na Paruwasi ya Rwamagana, Mbere y’uko iza i Musha Abapadiri b’Abamisiyoneri babanje gufata ikibanza i Nzige ho muri Santarali ya Kigarama barahakoma, bashyiraho ikimenyetso cy’imbibi ko hafashwe.

Bitewe n’uko mu gace ka Musha ariho hari iterambere ni naho hubatswe Paruwasi ya Musha aho kuyubaka i Kigarama; ubu aho icyicaro cya Paruwasi kiri niho Umutware RWUBUSISI yari atuye. Kuva Paruwasi ya Musha ishinzwe kugeza mu mwaka wa 1994 yayoborwaga n’Abapadiri bo mu muryango w’Abapadiri w’Abasereziyani (Abamisiyoneri) baje gusimburwa n’Abapadiri ba Diyosezi biganjemo abenegihugu ari nabo bayiyobora kugeza ubu. Mu mwaka wa 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama.

Paruwasi ya Mukarange yabanje kuba Sikirisali ya Misiyoni ya Rwamagana, ni nayo Sikirisare ya mbere yayo. Kuwa 10/9/1920 , hashize umwaka umwe Misiyoni ya Rwamagana ishinzwe, Padiri Delimasi yagiye gushaka ikibanza cy’aho kubaka sikirisale ya Mukarange.

Kuwa 10/01/1930, Padiri ucunga umutungo yohereje abafundi bane i Mukarange batangira kubakisha Sikirisare bakoresheje amabuye barangiza kuyubaka ku wa 20/01/1930. Nyuma yahindutse Santarari ya Paruwasi ya Rwamagana kugeza mu mwaka wa 1970 ubwo yabaye Paruwasi. Musenyeri Sibomana Joseph yayishinze ari iya mbere muzo yashinze, maze ayiragiza Mutagatifu Yozefu; ikaba yarashizwe kuwa 01


Paruwasi ya Ruhunda yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 9 Nzeri 2018, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu ijuru, ikaba igizwe na Santarali ebyiri Ruhunda na Nkomangwa, na Sikirisali eshatu arizo Kavumu, Gati na Nyarubuye.

Abapadiri bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana kuva yashingwa kugeza ubu barenga 20 harimo abahavuka nyirizina n’abahatuye cyangwa bakahahererwa isakaramentu ry'Ubusaseridoti bitewe n’uko ababyeyi babo bahatuyUgushyingo 1970.

Abakiristu ba Paruwasi Gatolika ya Rwamagana bayobowe na Padiri Mukuru Twizeyimana Eugene ubwo bakiraga umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney bamugabiye inka.

Umupadiri wa mbere uvuka muri paruwasi ya Rwamagana,  Padiri Stanislas Bushayija wahawe Ubupadiri tariki  25 Nyakanga mu 1944 akaba yaritabye Imana Padiri Vincent Sebagabo yahawe Ubupadiri tariki 25 Nyakanga mu 1947 nawe yitabye Imana.  Padiri Tharcisse Rwasabutare yahawe Ubupadiri 8 Mata 1956 akaba yaritabye Imana.

Padiri Medard KAyita ukorera ubutumwa muri Diyosezi Gatolika Nyundo yahawe Ubupadiri 23 Ugushyingo 1958 ,Padiri François Xavier MFIZI ukorera Ubutumwa mu Bubirigi yahawe Ubupadiri tariki ya 25 Nyakanga mu 1976. Musenyeri Kizito Bahujimihigo yahawe Ubupadiri tariki ya 25 Nyakanga 1980 ubu akaba aba muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.



Anselme MUZERWA yahawe Ubupadiri tariki 10 Kanama 2003 akaba akorera ubutumwa mu Busuwisi.

Padiri Dieudonné Uwamahoro ushinzwe itumanaho muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo yahawe Ubupadiri tariki ya 22 Nyakanga 2007, Prosper Rugamba ubu akorera ubutumwa muri Diyosezi MAHAGI/Congo-Kinshasa) Padiri Eugène Twizeyimana, niwe padiri Mukuru wa paruwasi Gatolika ya Rwamagana yanaherewemo Ubupadiri tariki ya 14 Kanama 2010.

Padiri Vedaste Tuyiramye yahawe Ubupadiri tariki ya 14 Kanama2010, Padiri Egide Mutuyimana yahawe Ubupadiri tariki ya 15 Kanama 2011, Padiri J. D’Amour Tumusenge yahawe Ubupadiri tariki  01 Kanama 2015, Padiri alain Robert Umuhire yahawe Ubupadiri tariki 22 Nyakanga 2015 akorera ubutumwa muri Alkidiyosezi ya Kigali.

Padiri Pierre Claver Nkusi, ababyeyi be bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana muri santarali ya Mwulire akababa yarahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1987,

Padiri Vedaste Kayisabe yabatirijwe muri Paruwasi ya Rwamagana, akaba yarahawe Ubupadiri Paruwasi ya Mukarange yaravutse, kuwa 26 Nyakanga 1998, ubu ni Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'abepisikopi Gatolika mu Rwanda .

Padiri Olivier kayitare , umupadiri wo mu muryango w’Abayezuwiti, wabuherewe muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera kuwa 8 Kanama 2015, ababyeyi be bari batuye muri Paruwasi ya Rwamagana.

[1]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/139383/amateka-ya-kiliziya-ya-rwamagana-yubatswe-numuganda-umutware-akikorera-amatafari-ku-mutwe-139383.html